Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guillaume Ngefa, yasabye ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cy’iki gihugu (FARDC) gukora iperereza rigamije kugaragaza ukuri ku gitero cya drones cyapfiriyemo Umufaransakazi Karine Buisset.

 

 

Mu rukerera rwa tariki ya 11 Werurwe 2026, drones ebyiri zagabye igitero mu gace ka Himbi mu mujyi wa Goma, zica Buisset wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) n’abandi basivili babiri.

 

Ihuriro AFC/M23 rigenzura umujyi wa Goma ryatangaje ko iki gitero cyagabwe n’ingabo za Leta ya RDC kandi ko cyari kigamije kwica abayobozi bakuru baryo barimo Corneille Nangaa na Gen Maj Sultani Makenga.

 

AFC/M23 yamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko ingabo za Leta ya RDC zimaze iminsi zigaba ibitero ku birindiro byayo no ku basivili, kimwe muri byo cyatwaye ubuzima bwa Lt Col Willy Ngoma wari Umuvugizi wayo mu rwego rwa gisirikare.

 

Umudepite uhagarariye teritwari ya Walikale mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, Willy Mishiki, yatangaje ko iki gitero cyagabwe n’ihuriro Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa RDC.

 

Depite Mishiki wirukanywe muri Wazalendo ku wa 13 Werurwe, yagize ati “Turi kwisuganyiriza muri Pariki ya Virunga kugira ngo twisubize Umujyi wa Goma. Ubu turi muri Nyiragongo, mu bilometero bike uvuye i Goma. Ni yo mpamvu ya kiriya gitero.”

 

Nubwo ibimenyetso byinshi n’ubuhamya bigaragaza ko iki gitero cyagabwe n’ingabo za Leta ya RDC, Minisitiri w’Ubutabera w’iki gihugu yasabye ubuyobozi bw’igisirikare gukora iperereza kugira ngo bushyire umucyo ku rupfu rwa Karine Buisset.

 

Kuri uyu wa 14 Werurwe, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yagaragaje ko AFC/M23 ishobora kuba yaragabye iki gitero, ikacyegeka kuri FARDC n’abafatanyabikorwa bayo ariko ibyo byafashwe nko kuyobya uburari.

 

Ku wa 13 Werurwe, ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba (PNAT) ryatangaje ko rigiye kwikorera iperereza kuri iki gitero kugira ngo hamenyekane ukuri kudashidikanywaho.