Leta ya RDC yasubije Corneille Nangaa uherutse gutangaza ko bafite gahunda yo gukura Tshisekedi ku butegetsi

Mu minsi ishize nibwo Corneille Nangaa wigeze kuba Perezida wa Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC, aherutse gushinga umutwe awita AFC maze atangira gukorana na M23 bavuga ko bagamije guhirika Perezuda Tshisekedi ku butegetsi. Ubuyobozi wa RDC bwatangaje ko bwiteguye bihagije aba bari gutangaza ko bagiye gukorana bagahirika Tshisekedi uri ku butegetsi.

Uyu munyapoliti yavuze ko ari ku ruhande rw’abakandida batemera ibyavuye mu matora kuko na we ari mu bashinja Tshisekedi ko yibye amajwi kugira ngo akomeze kuyobora ndetse amushinja ibindi byaha byinshi birimo kutegeza ku Banye-Congo iterambere yabasezeranyije, gutesha agaciro igisirikare cy’igihugu (FARDC) no guteza intambara mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Nangaa yatanganje ko azakoresha inzira zose zishoboka kugira ngo agera ku kwibohora kwa Congo, ndetse yakanguriye abaturage kugira uruhare maze bakifatanya na we mu rugamba rwo gukura Tshisekedi ku butegetsi, avuga ko we, abamukurikiye n’umutwe witwaje intwaro bafatanya wa M23 ni bakorera hamwe bazagera i Kinshasa bagakura Tshisekedi ku butegetsi.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yatangaje ko ibyo Nangaa aherutse gutangaza bizarangirira mu magambo gusa. Yavuze ko igisirikare cy’igihugu FARDC kiri mu mavugurura mashya ku buryo buri wese wagerageza kwataka iki igihugu ntaho azamenera.

Yagize ati “Tuzi amavugurura, turi gushyira mu gisirikare cyacu, ubu turi gushyira imbaraga mu rwego rwa dipolomasi, Perezida Tshisekedi yatanze umuburo, mwaramukurikiye ku musozo wo kwiyamamaza. Abo ngabo bashaka kujya mu butembere, bazabona ibisubizo.”

N’ubwo ibi bikomeje kuvugwa n’abayobozi nyamara umutwe wa M23 umaze kwigarurira byinshi mu bice bigize Kivu y’Amajyaruguru yambuye igisirikare cya RGC guhera mu mpera za 2021.

Inkuru Wasoma:  Perezida wa Kenya yirukanye Abaminisitiri bose bo muri Guverinoma ye

Inkuru Wasoma:  Umuyobozi ukomeye wo muri Congo yeruye avuga ko umutwe wa M23 ubarusha imbaraga

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved