Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko ingabo z’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) zizava muri iki gihugu mu gihe abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 bazaba bavuye mu mujyi wa Goma.
Tariki ya 13 Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu bya SADC bafashe umwanzuro wo gukura izi ngabo mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zihanganye bibe mu mwuka mwiza.
Aba bakuru b’ibihugu basabye ko izi ngabo ziri mu burasirazuba bwa RDC kuva mu Ukuboza 2023, zitangira gutaha mu byiciro. Ni mu gihe zari zarahagaritse imirwano, ziba mu bigo bya gisirikare i Sake n’i Goma kuva mu mpera za Mutarama 2025.
Tariki ya 28 Werurwe, abayobozi bahagarariye SADC mu rwego rw’igisirikare bahuye n’abayobozi ba AFC/M23 barimo Gen Maj Sultani Makenga na Brig Gen Bernard Byamungu, bagirana amasezerano yo gufatanya gusana ikibuga cy’indege cya Goma.
Nk’uko bigaragara mu masezerano impande zombi zagiranye, AFC/M23 yemeye ko ingabo za SADC zizakoresha iki kibuga cy’indege zitaha, mu gihe cyazaba cyamaze gusanwa, zikazacyura kandi intwaro n’ibikoresho byazo bya gisirikare, zigasiga iby’ingabo za RDC.
Minisitiri Kayikwamba yatangaje ko ingabo za SADC zitazatahira rimwe, kandi ko zizava mu burasirazuba bwa RDC mu gihe abarwanyi ba AFC/M23 bazaba batakigenzura umujyi wa Goma.
Ati “Ni ngombwa ko imihanda iba nyabagendwa, cyane cyane iriya igenzurwa n’abarwanyi ba M23. Ni ngombwa ko ikibuga cy’indege gitangira kongera gukora. Urabizi ko igisirikare cya RDC n’Umuryango w’Abibumbye bigomba guhabwa ibyo bice.”
Abakuru b’ibihugu byo muri SADC n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ubwo bahuriraga muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare, ntibigeze basaba AFC/M23 kuva mu bice igenzura.
Ahubwo, basabye abarwanyi b’iri huriro gufungura imihanda minini rigenzura muri Kivu y’Amajyaruguru, gufungura ikibuga cy’indege cya Goma ndetse n’inzira yo mu Kiyaga cya Kivu kugira ngo ibikorwa abaturage bakesha imibereho n’iby’ubutabazi bikomeze.
AFC/M23 yafunguye iyi mihanda n’inzira yo mu mazi. Mu cyumweru gishize hatangiye ibikorwa byo gutegura ibisasu ihuriro ry’ingabo za RDC ryasize riteze mu kibuga cy’indege cya Goma, kugira ngo na cyo gitangire gukora.
