Ku itariki ya 21 Ugushyingo 2023, mu Mujyi wa Rotterdam, mu gihugu cy’Ubuholandi, hagaragaye umubiri w’umugore w’imyaka 74 wasanzwe mu nzu ye, aho yari amaze imyaka 10 yaritabye Imana nta muntu ubizi. Leta y’iki gihugu yafashe ingamba ihagurukira kurwanya ubwigunge mu baturage cyane cyane abageze mu za bukuru.
Amakuru avuga ko uyu mugore yitwa Bep de Bruin. Ngo yavukiye mu bice bya Aziya byahoze bikoronijwe n’Ubuholandi, aho yagiye mu Buholandi ari umwangavu, nyuma kubera ibibazo yaciyemo aza kwisanga ari wenyine kuko byatumye atandukana n’umwana we umwe w’ikinege yari afite, bituma asigarana irungu no kwigunga.
Impamvu uyu mugore yapfuye ntibimenyekane, ubwo yapfaga mu 2003, amafaranga ya pensiyo ye yajyaga kuri konti ye ya banki, maze amafaranga y’ubukode agakatwaho. Umubiri we wagaragaye ubwo umukozi wa gas yari akeneye kwinjira muri iyo nzu. Maze Polisi ihageze ihasanga amabaruwa menshi bituma bamenya igihe yapfiriye.
Iyi nkuru imaze kumenyekana, umwe mu banyapolitike muri uwo mujyi witwa, Hugo de Jonge, yabwiye televiziyo yaho ko bi byabaye ‘Ishusho y’uburyo ubwigunge bushobora kuba ari icyago mu mujyi munini gutya’.
Byatumye hafatwa ingamba ko hashakwa abakorerabushake basura abaturage bose ba Rotterdam barengeje imyaka 75 y’amavuko, ndetse bamwe bagafashwa kongera guhuzwa n’ababo. Kuko bimaze kugaragara ko abakuze bo mu bihugu bitari bike ku Isi bugarijwe n’ubwigunge, gutabwa no kutitabwaho.