Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yatangaje ko abacuruzi baherutse kwinjiza umuceri mu gihugu utujuje ubuziranenge ukaza gufatwa, bahawe amahitamo abiri gusa y’ibyo bagomba gukora ari yo kuwusubiza aho bawuranguye cyangwa kuwugurisha abagura ibiryo by’amatungo kuko udashobora kuribwa n’abantu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, ni bwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro na RBA. Uyu muceri wahagaritswe kugurishwa ni ungana na toni 720 wari uvanywe mu mahanga, ni nyuma yo kuvuga ko urimo impeke nyinshi zimenetse kandi udakwiriye kuribwa n’abantu.
Uyu muceri kandi wahagaritswe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) n’Ikigo gishinzwe gusuzuma Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA), nyuma yo kuvumbura ko utandukanye n’ubwiza bwamamajwe ku mifuka upfunyitsemo.
Icyakora nubwo utujuje ubuziranenge ungana na 720, uwinjijwe wose ni toni zirenga 1200, kuko harimo n’uwasanzwe wujuje ubuziranenge ukarekurwa.
Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko hafashwe ingamba zo gupima umuceri nyuma y’iminsi myinshi hinjira imiceri iva muri Tanzania kandi n’abaguzi binuba ko bahabwa utandukanye n’uwo basabye. Ati “Rwanda FDA yagiye gupima bivamo ko abacuruzi benshi babeshye ibiri ku mufuka bidahuye n’ibiri imbere.”
Ubwo aba bacuruzi baganiraga n’ubuyobozi bemeye amakosa, ariko bavuga ko batari babizi. Bityo kuri iyo ngingo Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko bitazwi niba ibyo aba bacuruzi bavuga ari ukuri cyangwa niba atari ukuri, gusa igihari ni uko basabwa gusubiza umuceri aho waguzwe cyangwa bakawugurisha abafite amatungo kuko byo ngo biremewe.
Uyu muceri wafashwe ku wa 15 Werurwe 2024, uhita usuzumwa basanga harimo uwujuje ubuziranenge, urarekurwa, mu gihe uyu ungana na toni 7200 Leta yanze ko utangira kugurishwa abaturage kuko utujuje ubuziranenge.
Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko mu byabaye bakuyemo isomo ko bakwiye kurengera umuguzi n’Igihugu ndetse n’abacuruzi bakwiye gushishoza, bityo ibyabaye ntibyibagirane ahubwo bisigire isomo benshi.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome