Komiseri Mukuru wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko mu minsi iri imbere hagiye kujya hacungwa umutekano hifashishijwe indege zitagira abapilote (drone)mu masaha y’ijoro, ariko cyane cyane bihereye mu Murwa mukuru i Kinshasa kubera ibibazo by’umutekano byiganje.
Ibi yabitangaje ejo ku wa Kane tariki 28 Werurwe 2024, aho yavuze ko hafashwe ingamba nk’izi hagendewe ku mutekano mucye uharangwa muri ibi bihe. Uyu mutekano mucye uvugwa, ngo ahanini uturuka ku bujura bwitwaje intwaro n’abandi bitwikira mu mutaka wa Politiki bakawuhungabanya.
Komiseri akomeza avuga ko kuba bagiye gushyiraho ‘drones’ bitazatuma birara ngo ahubwo bizatuma bashyiramo imbaraga nyinshi, umutekano urusheho gukazwa haba mu mihanda yo hirya ngo hino ndetse no mu tundi duce twose turi mu nkekero z’uyu Mujyi.
Ishyaka rya PPRD rishinjwa ko abayoboke baryo barimo kuzambya umutekano ndetse no kuba abantu benshi bakomeza kuyoboka Impuzamashyaka ya Alliance Fleuve Congo, ya Corneille Nangaa. Ibi kandi ni nyuma y’uko iri huriro rya AFC riherutse gutangaza ko Felix Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azashiduka bamugezeho i Kinshasa.
Kuri ubu amakuru ahari ni uko kubera abantu benshi bakomeje gushyigikira AFC ya Corneille Nangaa biri gutuma ubuyobozi bubashyiraho igitutu ndetse ngo bamwe batangiye guteguzwa ko bazahura n’ingaruka z’ibyo bahisemo. Ibi kandi biri kuvugwa nyuma y’uko mushiki wa Joseph Kabila witwa Jaynet Kabila aherutse gutumizwaho n’urwego rw’ubutasi rwa Gisirikare.