Leta ya Assam iri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’u Buhinde, yaciye kurya inyama mu ruhame harimo mu birori cyangwa muri za restaurants.

 

Bije bikurikira undi mwanzuro wari warafashwe, wo kudacururiza inyama hafi y’insengero n’ingoro z’ibigirwamana.

 

Nubwo kuzirya mu ruhame bitemewe, kuzigura mu maduka n’ahandi zicururizwa byo biremewe ariko zigatekerwa mu rugo akaba ari naho bazirira.

 

Kurya inyama z’inka ni ikizira henshi mu Buhinde dore ko ari igihugu gituwe na 80% by’abo mu idina ry’Abahindu, bafata inka nk’itungo ritagatifu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.