Leta y’u Burundi yafashe ikindi cyemezo gikomeye ku basirikare b’Abarundi banze kurwana na M23 mu Burasirazuba bwa RD Congo

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi avuga ko abasirikare 34 b’Abarundi bafungiye muri gereza nkuru ya Ruyigi mu burasirazuba bw’igihugu bazira kwanga kujya ku rugamba muri Kivu y’amajyaruguru ngo bafatanye na FARDC kurwanya umutwe wa M23.

Aba basirikare batawe muri yombi bitegetswe n’abayobozi ba FDNB (Ingabo z’igihugu cy’Uburundi) mu Kuboza 2023, bakurikiranyweho ibyaha birimo kwanga kurwanya M23 ndetse no kwigomeka nk’uko byatangajwe na SOS Media Burundi.

Abatangabuhamya bavuga ko abafunzwe, bari muri batayo zitandukanye, batawe muri yombi ku itegeko ry’Igisirikare cya FDNB ku wa 9 Ukuboza 2023. Umwe mu batangabuhamya yagize ati “Bamwe muri bo bafungiye muri kasho ya Military police i Bujumbura. Abandi bajyanywe mu buroko bwa gisirikare bwa Mujejuru na Muzinda mu burengerazuba. Bose bamazeyo ukwezi kurenga.”

Aba basirikare bagaruwe mu Burundi ku ya 9 Ukuboza 2023, bamburwa ibintu byose bari bafite: telefoni zigendanwa n’amafaranga. Uwatanze amakuru agira ati “Bamwe bakorewe iyicarubozo, ndetse amakuru ava muri gereza ya Ruyigi avuga ko abo basirikare 34 barimo abasirikare 3 baba sous-officiers n’abandi bafite amapeti, bumviswe n’abacamanza ba gisirikare.”

Inkuru Wasoma:  Gitifu w’umurenge wo muri Rulindo yasambanyije umwana w’umuhungu akurikiranweho n’ibindi byaha

Yakomeje agira ati: “Aba bafunzwe bari bamaze amezi arenga 7 ku butaka bwa Congo, banaga no kwinjira muri FARDC bityo bagombaga guhitamo niba bagomba gukomeza gufungwa cyangwa kudafungwa. Nyuma bamenyeshejwe ko bakurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka no kwanga gahunda y’intambara.”

Aba basirikare bavugaga ko iyi ntambara boherejwemo ngo irimo urujijo rwinshi, guverinoma iratwihakana mu gihe habaye urupfu kandi ntibyemewe kurwana mwambaye indi myambaro itari iya FARDC. Bakomeza bavuga ko ikibi muri byose ni uko nta rwandiko rw’ubutumwa bubohereza mu kazi cyangwa umushahara w’inyongera kuri iyi ntambara.

Mu Ukuboza k’umwaka ushize, Perezida w’Uburundi Évariste Ndayishimiye yatangaje ko ari ibisanzwe ko abasirikare b’Abarundi bapfira ku butaka bwa RD Congo kandi yemeza ko ari ibisanzwe ko abantu badafite imyitwarire myiza bafungwa baramutse banze kumvira amabwiriza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved