Leta y’u Burundi yakoze igikorwa kidasanzwe nyuma y’amagambo Ndayishimiye yatangaje avuga ko ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, Guverinoma y’u Burundi yigaramye amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye uheruka gutangaza ko yiteguye gutanga umusanzu mu gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda afatanyije na RD Congo.

U Burundi bwavuze ibi binyuze mu itangazo ryasohowe na Perezidansi yabwo, ati “Twatangajwe n’ibirego bidafite ishingiro kandi by’ibihimbano byitiriwe Perezida w’u Burundi, nyakubahwa Evariste Ndayishimiye biciye mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryo ku wa 22 Mutarama 2023.”

Leta y’u Burundi isubije iri tangazo mu gihe yasubizaga iryo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye ku mugoroba wo ku wa Mbere yamagana ariya “magambo rutwitsi” Perezida Ndayishimiye aheruka kuvugira i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yaganiraga n’urubyiruko rusaga 500.

Icyakora Leta y’u Burundi yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda mu gusohora ririya tangazo yagendeye ’’ku makuru atari yo’’ buvuga ko yasakajwe n’abo buvuga ko bashinzwe gukwirakwiza propagandes z’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ku Cyumweru ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abanye-Congo i Kinshasa aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi nibwo yatangaje ko yiteguye gutanga umusanzu mu guhirika ubutegtsi bw’u Rwanda. Icyo gihe yavuze ko u Rwanda rufite “abayobozi babi” bahungabanya umutekano w’akarere binyuze mu “kugaburira imitwe yitwaje intwaro”.

U Burundi cyakora buvuga ko Perezida Ndayishimiye atari agambiriye kuvuga ko yifuza guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahubwo yasubizaga ku kibazo yari abajijwe cy’impamvu urubyiruko rw’u Rwanda rutajya ruhura na bagenzi babo bo mu karere, ibyatumye aruhamagarira na rwo kujya rwitabira bijyanye n’ubutumwa bwe bwo guteza imbere iterambere ry’urubyiruko rwa Afurika mu Karere.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved