banner

Leta y’u Burundi yasobanuye impamvu yihutiye gufunga imipaka n’u Rwanda mbere ya RDC bihora mu ntonganya

Kuri uyu wa 12 Mutarama 2024, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro yari yasuye inteko ishinga amategeko yatangaje ko impamvu bafunze imipaka ari uko u Burundi bwigenga ndetse ntawe bureberaho mu gufata ibyemezo ariyo mpamvu bafunze imipaka ibahuza n’u Rwanda nyamara RDC imaze igihe irushinja gukorana na M23 itarabikora.

Minisitiri Shingiro yatangaje ibi ubwo Umudepite witwa Gikeke Pascal yamubazaga impamvu Leta y’u Burundi yihutiye gufunga imipaka iyihuza n’u Rwanda nyamara igihugu cya RD Congo kimaze igihe kirekire gishinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwaho yaritondeye gufata icyemezo nk’iki kugeza na nubu.

Minisitiri yagize ati “Igihugu cyose gifite ubwigenge n’uburyo gikoramo, gishyiraho gahunda. Ntawe uzi impamvu nyirizina RD Congo itarafunga imipaka kuko ntitubabaza impamvu batarayifunga.” Ubwo rero bitewe n’ubwigenge Leta yacu ifite dufata imyanzuro dushaka, kandi si kuri ibi by’imipaka gusa ahubwo buri gihugu cyose gikoresha ubwigenge gifite mu bikorwa gikora kugeza no m’ububanyi n’amahanga.

Minisitiri yakomeje agira ati “Iki nicyo kintu gikuru ibihugu byose bigenderaho, ntawe uzakubaza ngo kuki wakoze iki cyangwa kiriya, wafunze wafunguye, si ngombwa kwisobanura kuko bwanacya wanafunguye. Minisitiri icyakora yavuze ko nta mvura idahita, nta wamenya ibibazo biri hagati y’ibi bihugu bishobora gukemuka ejo cyangwa ejobundi hanyuma umubano ukongera ukagaruka.

Inkuru Wasoma:  RD Congo irimo! Hasohowe urutonde rw’ibihugu bikandamiza itangazamakuru kurusha ibindi muri Afurika

Leta y’u Burundi yafashe icyemeze cyo gufunga imipaka yose ibahuza n’u Rwanda ku wa 11 Mutarama 2024. Iki ni icyemezo gisa nk’aho cyaturutse ku mwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu nyuma y’uko u Burundi bushinje u Rwand gukorana n’umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu ubwo wari umaze kugaba igitero kigahitana abatari bake.

Ikindi ni uko Perezida w’u Burundi Ndayishimiye aherutse gutangaza ko hari abo igihugu cye gushaka bahungiye mu Rwanda mu mwaka wa 2015, abo bari mu bagerageje guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza. Akomeza avuga ko yabasabye kera nyamara u Rwanda ntirubatange, none abaturage bahahiranaga bakaba barabaye ibitambo.

Umupaka wa Nemba ukora ku Karere ka Bugesera no kuri Komine Busoni mu Burundi, wanyuragaho urujya n’uruza rw’abaturage baba abava mu Rwanda bajya mu Burundi ndetse n’abavayo ku buryo ku kwezi hanyura abari hagati y’ibihumbi 18 na 24 bigaterwa n’iminsi kuko hari na za bisi zavaga mu Burundi zijya Uganda zinyuze mu Rwanda.

Kuri uyu mupaka kandi habarurwa amakamyo arenga 50 ahanyura buri kwezi atwara ibicuruzwa cyane cyane bijya muri Uganda, nyuma y’uko hari hashize umwaka umwe hongeye gufungurwa ibintu byari bimaze kujya mu buryo. Kugeza ubu uhageze ubona ko byasubiye rudubi kuko nta mugenzi n’umwe wakwirirwa ahagera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved