banner

Leta y’u Rwanda yagaragaje uko yakiriye icyemezo u Burundu bwafashe cyo gufunga imipaka yose ibahuza

Ku wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, ni bwo hamenyekanye inkuru ko igihugu cy’u Burundi cyafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ibahuza n’u Rwanda. Nyuma yaho Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko icyemezo cyafashwe n’u Burundi cyari gitunguranye kandi gihabanye n’amahame y’Umuryango ibi bihugu byombi bihuriyemo.

Nyamara nubwo uyu mwanzuro waje utunguranye ntabwo Leta y’u Burundi yigeze isohora itangazo ryanditswe mu buryo bunyuze mu mucyo, nk’uko iki cyemezo kigaragaza ko gifite uburemere. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane inkuru imaze kumenyekana, Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo ryaturutse mu Biro by’Umuvugizi wayo, risobanura uko yakiriye iki cyemezo.

Iri tangazo riragira riti “Guverinoma y’u Rwanda yumvise ibyatangajwe mu binyamakuru ku cyemezo cy’uruhande rumwe rwa Guverinoma y’u Burundi cyo kongera gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda. Iki cyemezo kizarogoya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi.”

Inkuru Wasoma:  Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya

Yakomeje igira iti “Ikindi kandi iki ni icyemezo kinyuranyije n’amahame y’imikoranire y’akarere ndetse no kwishyira hamwe mu Muryango wa Afurika y’Ibirasirazuba.” Iyi mipaka yongeye gufungwa nyuma y’umwaka umwe n’igice ifunguwe dore ko yongeye gufungurwa muri Nzeri 2022 nyuma y’imyaka irindwi yari ishize ifunzwe.

Iyi mipaka ifunzwe nyuma y’amagambo Perezida w’u Burundi Ndayishimiye aherutse gutangaza mu mpera zukwezi gushize ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’igihugu cye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved