Leta y’u Rwanda yasabye ibisobanuro Amerika ku byo iherutse gutangaza ku ntambara yo muri Congo

Guverinoma y’u Rwanda yasabye iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuyiha ibisobanuro nyuma y’imvugo ivuguruzanya iki gihugu giheruka gutangaza ku bijyanye n’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y’uko ku wa 17 Gashyantare 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibinyujije muri Minisiteri yazo y’Ububanyi n’Amahanga yashinje u Rwanda kugira uruhare mu kuzambya k’umutekano wabaye muke mu Burasirazubwa bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko ibikora binyuze mu bufasha iha umutwe wa M23.

Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Matthew Miller yasohoye itangazo avuga ko Amerika iri gusaba u Rwanda kuvana bwangu muri RD Congo Ingabo na za misile zihanura indege, ariko inasaba Leta ya Kinshasa kureka gufatanya n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwana ugamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yaraye isohoye, yavuze ko itangazo rya Amerika ryirengagiza nkana ibimenyetso bigaragara byose, kandi rikavuguruzanya, mu buryo bwose, na gahunda yari yaratangijwe n’Ibiro bya Amerika by’Ubutasi mu Gushyingo 2023, yari yatanze umurongo mwiza wo guhosha amakimbirane.

Yakomeje igira iti “Leta y’u Rwanda irasaba ibisobanuro Guverinoma ya US kugira ngo hamenyekane neza niba ririya tangazo risobanuye ukwisubiraho ku murongo iki gihugu cyari gifite, cyangwa se ari ukiba inzego zitarahanye amakuru nk’uko bikwiye.”

Mu Ukuboza 2001, ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje umutwe wa FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, nyuma y’uko uyu mutwe wishe, ukanafata ku ngufu ba mukerarugendo umunani barimo Abanyamerika babiri mu gace ka Bwindi mu gihugu cya Uganda.

U Rwanda rwavuze ko kuba Amerika yarirengagije igafata umutwe wabakoze joside wa FDLR nk’umutwe usanzwe, ari igikorwa kibabaje kandi kigaragaza kureba ku nyungu za politiki gusa, ndetse u Rwanda rwakomeje ruvuga ko imikoranire ya RDC na FDLR yakagombye kugaragara nk’ikibazo cya politiki ku rwego rw’igihugu, ndetse ngo ibi byateye gushidikanya kuri Amerika nk’umuhuza utabogamiye ku bibazo byo mu karere.

Inkuru Wasoma:  Umubyeyi aratabaza nyuma y'uko uwafashe umukobwa we kungufu aho kujyanwa mu butabera yajyanywe mu inzererezi

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda yifuza ko uyu mutwe wa FDLR wahagarika imikoranire na Leta ya RD Congo, ukamburwa intwaro ndetse ugacyurwa ukazanwa mu Rwanda ni bwo buryo bwonyine u Rwanda rwakwizera umutekano warwo n’ubusugire bitabangamiwe.

Inkuru Wasoma:  Kayonza: Leta yafashe undi mwanzuro ku Itorero ryadutse ryitwa ‘Abadakata hasi’ batemera ko abana bajyanwa mu ishuri

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda yifuza ko uyu mutwe wa FDLR wahagarika imikoranire na Leta ya RD Congo, ukamburwa intwaro ndetse ugacyurwa ukazanwa mu Rwanda ni bwo buryo bwonyine u Rwanda rwakwizera umutekano warwo n’ubusugire bitabangamiwe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved