Ku wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023, nibwo Perezida Evariste Ndayishimiye mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko Leta y’u Rwanda ariyo igaburira ndetse igacumbikira umutwe wa RED-Tabara ushaka guhirika ubutegetsi bwe, nyamara aya makuru Leta y’u Rwanda yayahakanye igaragaza ko nta kimenyetso na kimwe kibyerekana.
Ubwo Ndayishimiye yari muri iki kiganiro yavuze ko “Hashize igihe kirekire iyo mitwe ihabwa amacumbi, ikagaburirwa, igahabwa ibiro ikoreramo, igahabwa amafaranga n’igihugu ikoreramo ngo aricyo u Rwanda.” Yakomeje avuga ko kandi igihugu cye kimaze igihe gisaba u Rwanda kuba rwagihe abagize iriya mitwe rucumbikiye ngo bashyikirizwe ubutabera, ariko bikaba byarananiranye.
Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo binyuze mu biro by’umuvugizi wayo,n yamaganye ibyatangajwe na Perezida w’u Burundi, igaragaza ko nta kimenyetso na kimwe cyaba kigaragaza ko uyu mutwe wa RED-Tabara ufashwa na Leta y’u Rwanda.
Iri tangazo riragira riti “Guverinoma y’u Rwanda irahakana ibyatangajwe na Perezida w’u Burundi, Nyakubahwa Ndayishimiye Evariste, wavuze ko u Rwanda rushyigikiye umutwe wa RED-Tabara ukorera mu Burasirazuba bwa RD Congo,ushaka guhirika ubutegetsi bw’u Burundi, nta na hamwe u Rwanda ruhuriye n’umutwe uwo ari wo wose w’I Burundi witwaje intwaro.”
U Rwanda rwasabye Leta y’u Burundi ko niba bufite impungenge bugomba kuzigaragaza biciye mu buryo wa dipolomasi. Ndetse ruboneraho kwibutsa u Burundi ko mu myaka yashize (muri Nyakanga 2021) rwashyikirije iki gihugu abantu 19 bahoze ari abarwanyi ba RED-Tabara, nyuma y’uko bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe mu Majyepfu y’igihugu.
Kugeza ubu uyu mutwe wa RED-Tabara na wo wasohoye itangazo usubiza ku byo Ndayishimiye yavuze, bagize bati “Nta bufasha ubwo ari bwo bwose” duhabwa n’u Rwanda cyangwa iki gihugu icyo ari cyo cyose.