Lieutenant-Colonel Athanase Minani, wari umuyobozi wa Batayo ya 8 y’Ingabo z’u Burundi ziri mu bikorwa bya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaguye mu mirwano ubwo umutwe wa AFC/M23 wagezaga Operation mu gace ka Luvungi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru yemeza ko Lt. Col Minani, wahoze mu ngabo za kera z’u Burundi (Ex-FAB), yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, mu gikorwa cyagabwe n’abasirikare b’imitwe y’abakomando ya AFC/M23.

Usibye uyu muyobozi mukuru, amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zishinzwe umutekano avuga ko u Burundi bwahombye abasirikare benshi muri iki gikorwa, ndetse abarenga 100 bafatwa mpiri n’AFC/M23.

Ibi bikorwa byabereye mu gihe imirwano iheruka kwiyongera cyane mu bice bya Luvungi, Kamanyola na Rurambo, ahari ibikorwa bikomeye by’ingabo za FARDC, iz’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo.

 

Lt. Col Athanase Minani yabaye umwe mu basirikare bakuru b’u Burundi baguye ku rugamba muri Congo mu mezi aheruka, akaba ari na we muyobozi mukuru uzwi cyane w’Ingabo z’u Burundi uhamijwe ko yiciwe muri Operasiyo za RDC mu bihe bya vuba.

Nubwo hari amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibyabaye, hano ntituyatangaza kubera impamvu z’umutekano n’amahame y’itangazamakuru.