banner

Linda witabiriye Miss Rwanda yasezeranye mu mategeko na Apotre Dan Ruhinda

Umutoniwase Linda witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda muri 2017 akambikwa ikamba ry’igisonga cya kabiri cya miss Rwanda 2017, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Apotre Daniel Ruhinda, umushumba w’itorero Church of Life Rwanda.

Aba bombi basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya kuri uyu wa kane tariki 17 Kanama 2023, mu murenge wa Kagarama mu mujyi wa Kigali, bari bamaze imyaka itanu yose bari mu munyenga w’urukundo.

Uyu Umutoniwase Linda yagarutsweho cyane mu itangazamakuru ubwo yitabiraga irushanwa rya nyampinga akegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri, icyo gihe Iradukunda Elsa wabaye umugore wa Ishimwe Dieudonne aka Prince kid mu mategeko wateguraga iryo rushanwa, ni we watwaye ikamba rya nyampinga 2017.

Inkuru Wasoma:  Mu gutungurwa kwinshi Lionel Sentore yavuze uko yatunguwe no kumva umugore we Bijoux yarabyaye anatungura abantu ubwo yavugaga ikimuzanye mu Rwanda.

Dan Ruhinda ugiye kurushinga na Umutoniwase asanzwe ari umuyobozi w’itorero Church of Life Rwanda rikorera kuri Spot View Hotel muri Kicukiro, akaba n’umuvandimwe wa David Bayingana uri mu bashinzwe B&B FM-Umwezi. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ‘Masters’ muri Art and Theology.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved