Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi bakoze ibiganiro mu muhezo i Washington mu gihe ingabo zabo zikomeje imirwano muri Kivu y’Amajyepfo
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiranye ibiganiro byihariye byabereye mu muhezo ubwo bari i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba bakuru b’ibihugu bombi bari muri Amerika aho bitabiriye umuhango wo gusinya no kwemeza amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, ategerejwe kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025.
Perezidansi y’u Burundi, izwi nka Ntare Rushatsi House, nibwo yatangaje kuri X ko Ndayishimiye na Tshisekedi bagiranye ibiganiro. Ntacyo yigeze ivuga ku ngingo nyamukuru zabiganiriwemo, bikaba byabaye mu gihe ibihugu byombi biri mu bibura amahoro mu Ntara za Kivu.
Ibiganiro bibaye mu gihe ingabo zabo zirwana n’AFC/M23
Kuri ubu, ingabo za RDC zifatanyije n’iz’u Burundi ndetse n’umutwe wa FDLR zikomeje imirwano ikaze n’AFC/M23 mu bice bitandukanye birimo Luvungi na Kaziba, nk’uko umunyamakuru Mecky Kayiranga abivuga.
Imirwano yatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru, ikaza kwiyongera ku wa Gatatu ubwo imirwano ikomeye yongeye kubura mu turere twombi.
U Burundi buracyashinjwa kurenga ku masezerano yo muri Kamena
Perezida Ndayishimiye ari i Washington mu gihe igihugu cye gikomeje gushinjwa kudubahiriza amasezerano y’amahoro yo mu Kwezi kwa Kamena 2025, bitewe ahanini n’uko Ingabo z’u Burundi zikomeje gufatanya urugamba na FDLR umutwe w’abajenosideri amasezerano ya Washington ateganya ko ugomba gusenywa burundu.
Ibi byose biba mu gihe leta ya RDC na u Rwanda bitegura gushyira umukono ku masezerano mashya yo kugarura ituze mu karere.