Igitero cyagabwe n’umutwe wa M23 mu gace ka Lunyasenge, hafi y’ikiyaga cya Edward, cyahitanye Liyetona Daniel Ngoie, umwe mu basirikare bakuru ba FARDC wize amategeko. Urupfu rwe rwasize umuryango we n’inshuti ze mu gahinda kenshi, bakaba bakomeje kumwibuka no kumwunamira.
Amakuru aturuka ku bo bari hafi ye agaragaza ko hari inama zatanzwe kenshi zisaba ingabo za Leta ya RDC (FARDC) kwirinda gutera AFC/M23, ahubwo bagashishikariza bamwe kwinjira mu mutwe wa ARC (Allied Revolutionary Coalition) kugira ngo barokoke ubuzima bwabo.
Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa FARDC, bavuze ko bazakomeza kurinda ubusugire bw’igihugu, kandi ko bafite uburenganzira bwo kwihorera mu gihe ibitero bya M23 bikomeza.
Urupfu rwa Liyetona Ngoie rwongeye kuzamura impaka ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho imirwano hagati ya FARDC na M23 ikomeje guhitana ubuzima bw’abantu no gutera umutekano mucye mu baturage.