Lorenzo mu muryango usohoka muri RBA

Umunyamakuru w’imikino, Musangamfura Christian Lorenzo, wari umaze igihe mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, akaba yari amaze kubaka izina kuri radiyo Rwanda, yamaze gusezera ndetse amakuru ahari agahamya ko agiye kwerekeza kuri radiyo nshya igiye gufungurwa na Sam Karenzi.

Amakuru ava  by’umwihariko mu bakoranaga n’uyu munyamakuru, ahamya ko kuri uyu wa 6 Mutarama 2025 ari bwo yatanze ibaruwa isezera muri iki kigo.

Nubwo yaba Musangamfura na RBA nta n’umwe uravuga ku isezera ry’uyu munyamakuru, amakuru ahari avuga ko yamaze gusezera ndetse yanamaze kumvikana na Sam Karenzi ko ari umwe mu banyamakuru bazatangirana na radiyo nshya yitegura gufungura.

Inkuru Wasoma:  Afurika y’Epfo mu nzira zo guhangana n’u Rwanda mu kwakira Grand Prix

Lorenzo azaba yiyongera ku bandi barimo Sam Karenzi, Kazungu Claver ndetse na Ishimwe Ricard baherutse gutandukana na Fine FM.

Si ubwa mbere Lorenzo azaba akoranye na Sam Karenzi kuko bakoranye no kuri Fine FM.

Lorenzo yatangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri RC Musanze aho yaje kuva yerekeza kuri Fine FM icyakora ntiyahamara iminsi kuko yahise yerekeza kuri Radio Rwanda, aha na ho ahava ajya kuri Radio 10 mbere y’uko ahava agasubira kuri Radio Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved