Umuvugizi w’ubunyamabanga bukuri bw’Umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa, OIF, Oria Vande Weghe, yavuguruje ibyari byaratangajwe n’abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari bemeje ko Louise Mushiki wabo, umunyamabanga mukuru wa OIF azajya muri icyo gihugu yitabiriye imikino yateguwe n’umuryango ayoboye.
Oria Vande Weghe yagize ati “oya, ntabwo azahagera” azahagararirwa I Kinshasa n’umuyobozi wa OIF muri kiriya gihugu witwa Carline st-Hilarie. Weghe avuga ko Leta ya Kinshasa yari yavuze ko izoherereza Louise Mushikiwabo ubutumire bwanditse, ariko ku rundi ruhande abayobozi ba Kinshasa bakavuga ko azaza yisanga ubutumire butari ngombwa.
Yavuze ko ibi byateye Mushikiwabo kudaha agaciro urugendo rwo kujya muri icyo gihugu bitewe n’izo mvugo ebyiri. Yakomeje avuga ko icy’ingenzi ari uko iyo mikino igomba kuba, igahuza urubyiruko ruturutse mu muryango.
Ni nyuma y’uko byari byatangajwe ko Umunyamabanga mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo azitabira iyi mikino yiswe Jeux de la Francophonie izabera muri Congo mu rwego rwo kuyitangiza. Iyi mikino izaba kuva kuwa 28 Nyakanga kugeza 6 Kanama 2023.