Lieutenant-Colonel Patrice Manirakiza wayoboraga batayo ya 18 y’ingabo u Burundi bwari bwarohereje kurwana na AFC/M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2025.
Uyu ofisiye yaguye mu bitaro bya Tanganyika Care Hospital by’i Bujumbura azize ibikomere, aho yari amaze ibyumweru birenga bibiri arwariye.
Ku wa 6 Ukuboza ni bwo Lt. Col Manirakiza yarasiwe mu gace ka Luvungi gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ubwo ingabo yari ayoboye zari zihanganye mu mirwano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.
Abo bari kumwe ubwo yaraswaga bavuga ko yatewe igisasu hakoreshejwe drone kiramuhusha, abonye kimuhushije ahita asaba uwari ushinzwe kumurinda kwinjira aho yararaga agapakira ibintu byose bagahita bava muri ibyo birindiro.
Ubwo uwo musirikare yari yinjiye ajya gupakira ibintu, Lt. Col Manirakiza yahise araswa igisasu cya kabiri kimukomeretsa bikomeye, ndetse amakuru avuga ko yakomeretse wenyine.
Uyu musirikare yapfuye mu gihe amakuru yemeza ko igisasu yarashwe cyari cyaramwangirije imyanya y’imbere mu mubiri irimo impyiko n’amara, ndetse n’amaguru.