Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2023, nibwo abasirikare bashya bahawe ikaze muri RDF, ni nyuma y’uko bari basoje imyitozo y’amezi arindwi yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe. Aba basirikare basabwe kuzakoresha ubumenyi bavanye muri iyi myitozo buzuza inshingano bahawe.
Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Gen Mubarakh MUGANGA, mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Akaba yahaye ikaze ndetse anashimira aba binjiye mu ngabo z’u Rwanda, ndeste abasaba gukoresha ubumenyi bungutse mu kurengera ubusugire bw’igihugu.
Gen Mubarakh Muganga yagize ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda na RDF muri rusange, ndabashimira kubera iyi ntambwe ikomeye mugezeho. Ubumenyi mwungutse hano buzabafasha gukora neza no kuzuza inshingano za RDF kandi bizanabafasha gukomeza ikinyabupfura n’umurava byanyu. Turabashimira kuba mwarahisemo kwinjira muri RDF mugamije kurengera Igihugu cyanyu.”