Amakuru atugeraho  aravuga ko Lt General Gasita yageze muri Maniema aho yoherejwe kugira ngo ayobore ibikorwa bya gisirikare bigamije kongera kugenzura akarere ka Rugezi na Minembwe, aho hashize igihe hafashwe n’inyeshyamba.

 

 

Uyu muyobozi w’ikirenga wa gisirikare wa FARDC (Forces Armées de la République Démocratique du Congo) azwiho kuba azi neza ibice bya Uvira, aho bivugwa ko yavukiye, bityo bikamuhesha ubushobozi bwo kuyobora icyo gikorwa gifatwa nk’icy’ingirakamaro mu kugarura ituze mu burasirazuba bwa RDC.

 

 

Amakuru avuga ko ibikorwa byo kugarura Rugezi na Minembwe mu maboko ya FARDC biri gukoranwaho n’impande eshatu: FARDC, ingabo z’Abarundi, ndetse n’umutwe wa Wazalendo, mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro iharangwa.

 

 

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’umutekano bavuga ko hari amakuru menshi akomeje gutangwa ku mikoranire y’iyo mitwe yitwaje intwaro mu turere twa Uvira no mu nkengero zayo, ari na yo mpamvu byihutirwa ko hatangwa ubuyobozi bukomeye bwo guhangana n’icyo kibazo.

 

 

 

Lt General Gasita, asanzwe azwi nk’umusirikare w’umuhanga kandi ufite ubunararibonye mu bice by’amajyepfo ya Kivu no mu misozi ya Minembwe, bikaba bivugwa ko yahiswemo kubera ubuhanga n’ubumenyi afite ku karere.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.