Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga muri Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula Apala Pen’Apala, yongeye kurahira ko atemera ko hari abarwanyi ba FDLR basigaye mu gihugu cyabo.
Intambara zo mu Burasirazuba bwa RDC si iza none ariko izitera ikibazo ku mutekano w’u Rwanda no ku Batutsi bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu zatangiye nyuma ya 1994, ubwo ingabo za Ex-FAR n’Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi zahungiragayo.
Ubuyobozi bwa RDC bwagiye buzifasha kwisuganya ngo zizashobore gufata ubutegetsi mu Rwanda ariko bikomeza kuba iby’ubusa.
Mu kiganiro Christophe Lutundula yagiranye na Sena y’u Bufaransa cyasohotse ku wa 28 Werurwe 2025, yavuze ko bari gutakambira igihugu gifite ijambo mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano ngo bubarwanirire mu rugamba bahanganyemo n’u Rwanda no gukoresha ububasha bwa Sena mu gusaba ko ibyemezo byafatiwe u Rwanda ku rwego rw’u Burayi bishyirwa mu bikorwa.
Senateri François Bonneau yavuze ko “igihugu cyanyu cyahisemo kutubaka igisirikare nubwo ari uburenganzira bwacyo, gihitamo kwishingikiriza ku mitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu n’ituruka hanze irimo na FDLR izwiho kuba yarakoze Jenoside mu Rwanda, ikibazo cyanjye nshaka kumenya ku musaruro utavugwaho rumwe uko bigaragara, mwaba mwiteguye kugira icyo muhindura ku bibera ku rubuga rw’imirwano hirya y’ibiganiro biri mu nzira yo kubaho?”
Christophe Lutundula wanabaye muri Guverinoma ya Tshisekedi yahise atera icyuhagiro umutwe wa Wazalendo ufatanya n’ingabo za Leta, FARDC na FDLR mu kwica, gusahura no kumenesha Abanyamulenge, Abatutsi n’Abahema muri RDC, avuga ko ari abaturage bahisemo kurwanira igihugu cyabo.
Ati “Wazalendo ikorana na FARDC ntaho itandukaniye n’aba- résistants babayeho mu Bufaransa. Ntabwo ari ko tubyifuza ariko kwirwanaho biri muri kamere ya buri muntu ukiri muzima.”
Aba-résistants babayeho mu Bufaransa guhera mu 1940 ubwo u Budage bwari buyobowe na Adolf Hitler bwateraga u Bufaransa bukigarurira bimwe mu bice byabwo. Ubutegetsi bwariho bwahamagariye Abafaransa kwirwanaho. Intambara yagejeje mu 1944 yasize aba-résistants batsinze u Budage, bongera kwisubiza imijyi n’uduce bwari bwarigaruriye.
Bitandukanye n’ibibera muri RDC, uduce twafashwe na M23 turi mu biganza by’abanye-Congo, abenegihugu bifuza guhabwa uburenganzira bwabo busesuye ku butaka bwa ba sekuruza babo.
Indimi ebyiri za Lutundula ku barwanyi ba FDLR
Christophe Lutundula yavuze ko mu bihe bitandukanye ku bufatanye n’amashami ya Loni hari abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo barenga 5000 boherejwe mu Rwanda, bityo ko n’iyo haba hari abahari baba ari bake.
Yabwiye Sena y’u Bufaransa ko nyuma y’imyaka 31 Jenoside ihagaritswe, hakozwe ibikorwa byinshi byo guhiga abarwanyi ba FDLR ku bufatanye na Guverinoma za RDC zariho icyo gihe.
Ati “Ubwo hasigaye bangahe? Ni bake cyane.”
Yanavuze ku masezerano ya Luanda yarimo ingingo yo kurandura FDLR ariko atarashyizweho umukono kubera RDC yanze ingingo yo kuganira na M23 mu buryo butaziguye, avuga ko bari bemeye gufasha guhiga aho bari no gusenya uyu mutwe.
Ati “Igihe cyari kigeze ngo dutangire ibikorwa byo kurandura abo bantu ba FDLR basigaye u Rwanda ruvuga ariko njye ntemera, ntazi ngo ni bande. Ese ubu tuvugana u Rwanda ruracyavuga FDLR nka mbere? Oya kuko ikibazo nyamukuru ni ibyerekeye ubukungu.”
Raporo nyinshi z’inzobere za Loni zagiye zigaragaza ko ingabo za FARDC zikorana na FDLR ndetse abenshi binjijwe mu ngabo z’igihugu.
Ku wa 1 Werurwe 2025 abarwanyi ba FDLR bafatiwe ku rugamba na M23 bashyikirijwe u Rwanda bambaye impuzankano za FARDC, barimo Maj Ndayambaje Gilbert wamenyekanye nka Rafiki Castro na Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste (bahoze muri Ex-FAR).
Maj Ndayambaje yatangaje ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi Tshilombo, yagiranye amasezerano na FDLR yo kumufasha gukura umutwe wa M23 mu gihugu ngo na we azayifashe gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ati “Uyu Tshisekedi gufatanya na FDLR ni amasezerano bagiranye, kuko yababwiye ngo nimudufasha gukura M23 ku butaka bwa Congo nanjye izaba ari intangiriro yo kubaherekeza kugeza mugeze mu gihugu cyanyu.”
“Tshilombo agiye ku butegetsi, FDLR yabaye ingabo, yabaye inshuti na we, bagirana igihango kugeza n’uyu munsi bakaba bafatanya muri ubwo buryo.”
U Rwanda ruvuga ko kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi mu 2018 FDLR imaze kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda inshuro zirenga 20 ibifashijwemo na FARDC.