Luvumbu wahanwe na FERWAFA kudakina amezi 6, yasinye mu ikipe nshya nyuma y’ibyo Tshisekedi aheruka kumuvugaho

Akanyemuneza ni kose k’Umunye-Congo, Hertier Nziga Luvumbu uheruka gutandukana na Rayon Sports yo mu Rwanda biturutse ku bihano yabawe n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), nyuma y’uko asinye imbanziriza masezerano mu ikipe ya AS Vita Club ikina icyiciro cya mbere muri Shampiyona y’igihugu cyabo.

Luvumbu yatandukanye n’ikipe ya Rayon Sports ku bwumvikane nyuma yo gufatirwa ibihano na FERWAFA birimo kumara amezi atandatu adakina muri Shampiona, biturutse ku kimenyetso yakoze mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 20 wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 aho Rayon Sports yatsinzemo Police FC 2-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Luvumbu.

Ubwo yari atsinze igitego ikipe ya Police FC, mu kucyishimira yafashe urutoki rwa mukuru wa meme arushyira ku gahanga ikindi kiganza gipfuka ku munwa. Iki kimenyetso kikaba cyarazanywe na Leta ya Congo, aho basobanuye ko Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’Isi yose yacecetse, irebera ubwicanyi buri mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ndetse iyi Leta yabigeretse ku Rwanda ariko rwo rukabyamaganira kure.

Uyu mukinnyi wakiniraga Rayon Sports yahise ahagarikwa na FERWAFA amezi atandatu adakina ku bwo kuvanga ibikorwa bya Ruhago na politiki kandi bitemewe, ibi biza gutuma ahita asesa amasezerano yari afitanye n’ikipa ya Rayon Sports ku bwumvikane.

Inkuru Wasoma:  Ibyabaye k'umukinnyi wateye inda umukobwa wa Perezida w'ikipe akinira

Akigera iwabo muri Congo yatangiye gukwirakwiza ibihuha avuga ko ubwo umukino wari urangiye, ubuzima bwe bwatangiye kujya mu kaga azira uburyo yishimiye igitego yatsinze. Aganira na Televiziyo y’Igihugu ya Congo (RTNC) yagize ati “Maze gutsinda igitego naje kucyishimira nk’abandi Banye-Congo mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage bacu bakomeje kwicirwa i Goma, Masisi na Rutshuru.”

“Ubwo umukino wari urangiye nabonye abakinnyi batangiye kongorerana utuntu mpita mbona rwose ko nirukanywe. Imodoka za gisirikare zatangiye kuzenguruka inzu yanjye, mu gihe nakomezaga kwandikirwa ubutumwa bwo kuntera ubwoba. Iyo ataba Ambassade ya Congo mu Rwanda, sinari gushobora kuvayo, navuga ko barokoye ubuzima bwanjye. Rwose leta ikwiye kubashimira bari gukora akazi kabo neza.”

Luvumvu asinyiye iyi kipe nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024, Perezida wa RD Congo, Felix Antoine Tshisekedi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ashimira Luvumbu kubyo yakoze, ko yabaye intwari kandi ko azamugororera ku rwego rw’igihugu. Bivugwa yasinye aya masezererano ku itegeko rya Perezida Felix Tshisekedi.

Ikipe ya AS Vita Club, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze gusinyana imbanziriza masezerano y’umwka wa 2024-2025 na Luvumbu. Azategereza gukina kugeza igihe igihano cy’amezi 6 yahawe na FERWAFA kibanze kirangire.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved