Umunye-Congo, Hertier Nziga Luvumbu nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports biturutse ku bihano yahawe n’ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kinshasa yakiriwe nk’intwari n’abarimo Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro muri RDC, Francois Claude Kabulo Mwana Kabulo.
Binyuze mu itangazo ikipe ya Rayon Sports yasohoye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, yatangaje ko uyu rutahizamu atandukanye n’iyi kipe ku bwumvikanye nyuma y’uko yari amaze guhabwa igihano na FERWAFA cyo kumara amezi atandatu adakandagira mu kibuga.
Ibi byose byatangiye nyuma y’uko ku mukino wa 20 wa shampiyona, Hertier Luvumbu yatsinze igitego maze mu buryo bwo kucyishimira agapfuka ku munwa akajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru. Uku gupfuka ku munwa ni igikorwa cya politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Ubwo yari amaze guhabwa igihano cyo guhagarikwa amezi atandatu, ku wa Kabiri yahise ava i Kigali yerekeza iwabo muri RDC anyuze i Goma, mu gihe kuri uyu wa Gatatu ari bwo yafashe indege imujyana i Kinshasa.
Uyu mukinnyi yahagaritswe hagendewe ku mategeko ya FIFA mu gika cyayo cya kane abuza abakinnyi kugaragaza ibyiyumvo bya politike ndetse n’amadini ku kibuga, akanaha uburenganzira abategura amarushanwa guhana abakinnyi bagaragayeho iyi myitwarire.
Amasezerano y’uyu mukinnyi muri Rayon Sports FC yagombaga kugeza muri Kamena uyu mwaka, gusa yaje guseswa ku bwumvikane bwe n’iyi kipe. Luvumbu yari umukinnyi uhetse ikipe ndetse wakundwaga n’abafana ba Rayon Sports cyane.