Igihugu cya Luxembourg ku wa Mbere cyitambitse ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) washakaga gufatira u Rwanda, urushinja guha ubufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo byari byitezwe ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize EU bemeza ibihano ku Rwanda no kuri M23.
Ni nyuma y’uko kuva mu kwezi gushize uyu mutwe wakajije ibitero ku birindiro by’ingabo za Leta ya RDC, ibyanatumye wigarurira ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC birimo imijyi ya Sake, Goma, Bukavu na Kamanyola; ndetse n’ibibuga by’indege birimo icya Goma na Minova.
Amakuru avuga ko mu bihano EU yari yamaze gutegurira u Rwanda ishinja gufasha M23 birimo guhana ba Ofisiye 10 bo mu ngabo z’u Rwanda ndetse na bamwe mu barwanyi bakuru ba M23; ikindi igahagarika amasezerano yerekeye amabuye y’agaciro yasinyanye na rwo.
RDC n’ibihugu biyishyigikiye bishinja u Rwanda kuba amabuye rugurisha ari ayo rusahura mu burasirazuba bwayo.
Kugeza ku wa Mbere ba Minisitiri benshi bo mu bihugu bigize EU bari biteze ko ibihano ku Rwanda biza kwemezwa, bijyanye no kuba M23 ikomeje imirwano n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo ndetse no kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo ziheruka gufatira ibihano Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe.
Ibi bihano byari bishyigikiwe cyane n’ibihugu birangajwe imbere n’u Bubiligi byitambitswe na Luxembourg.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’ubucuruzi w’iki gihugu, Xavier Bettel (uri kumwe na Perezida Kagame ku ifoto), yanze ko biriya bihano bifatwa, asaba ko hategerezwa umusaruro w’ibikorwa by’abahuza bo muri Afurika biteganyijwe muri iki cyumweru, “mbere yo gushyira ibihano mu bikorwa hirindwa ko impande [ziri mu makimbirane] zakwitandukanya b’ibiganiro bitaraba.”
EU biciye muri Visi-Perezida wa Komisiyo yayo, icyakora yatangaje ko yabaye ihagaritse ibiganiro mu bya gisirikare yagiranaga n’u Rwanda, ndetse uyu muryango uvuga ko uteganya gusuzuma bundi bushya amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ufitanye na rwo.