banner

M23 igiye guhurira na Leta ya RDC mu biganiro i Luanda

Perezidansi ya Repubulika ya Angola yatangaje ko nyuma y’uruzinduko ruto Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiriye i Luanda, hemejwe ko Angola, nk’umuhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye umutwe wa M23 n’abahagarariye uruhande rwa Leta ya RDC, bikazabera i Luanda mu minsi mike iri imbere, bigamije gushaka icyazana amahoro arambye muri icyo gihugu.

Ibi ni ibyatangajwe n’ibiro by’Angola kuri uyu wa 11 Werurwe 2025, ivuga ko nk’umuhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, izagirana ibiganiro n’abahagarariye M23, kugira ngo bazohereze itsinda rizahagararira uwo mutwe mu biganiro uzahuriramo na Leta ya Kinshasa bikazabera i Luanda.

Leta ya RDC ivuye ku izima yemera kuganira n’uyu mutwe, nyuma y’igihe kinini igaragaza ko idashishikajwe no kuganira n’uwo mutwe umaze kwigarurira ibice byinshi mu burasirazuba bw’icyo gihugu, by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Inkuru Wasoma:  U Buhinde: Indege yari igiye muri Amerika yategetswe gusubira inyuma kubera kwikanga igisasu

Tshisekedi yanze kwitabira mu buryo bw’imbonankubone inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam tariki ya 8 Gashyantare, nyamara baraganiraga ku buryo Uburasirazuba bwa RDC bwabonekamo amahoro.

Mu myanzuro y’iyo nama harimo gusaba Leta ya RDC kwemera kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye cyagarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, ibintu M23 yagaragaje ko ishyigikiye ariko Leta ya RDC ikaba itarabikozwaga.

No mu nama y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabaye tariki ya 15 Gashyantare, Tshisekedi ntiyabonetse kuko yari yagiye i Munich mu Budage. Muri iyi nama, AU yashyigikiye imyanzuro ya EAC na SADC kuri RDC.

Umutwe wa M23 ntiwahwemye kugaragaza ko imyanzuro yafatirwaga mu biganiro bya Nairobi na Luanda bitayirebaga kuko itabaga iharagarariwe muri byo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!