Umutwe wa AFC/M23 urateganya kohereza abasirikare bashya wungutse mu mezi make ashize ku rugamba, mu rwego rwo kwagura ibice byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugenzura.

 

Mu mezi abiri ashize ni bwo uyu mutwe wungutse abasirikare bashya babarirwa mu 17,000 basoje imyitozo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo ndetse n’icya Tchanzu.

 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za M23, Général-Major mu butumwa yabahaye ubwo basozaga amahugurwa barimo, yabamenyesheje ko akazi kabategereje ari ugutanga umusanzu “mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse no kwirukana ubutegetsi bubi bwa Tshisekedi.”

 

Mu gihe i Doha muri Qatar hakomeje kubera ibiganiro bihuza Leta ya RDC na AFC/M23; ingabo za Leta zikomeje kurasa ibirindiro by’uriya mutwe zikoresheje za drones z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4 ndetse n’indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25.

 

Ibitero byo mu kirere bya FARDC kuri M23 byafashe indi ntera kuva ku wa 14 Ukwakira, nyuma y’amasaha make impande zombi zisinyanye amasezerano yo gushyiraho urwego rwo gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge zumvikanye.

 

Africa Intelligence ivuga ko Kinshasa yahisemo gukaza ibitero byo mu kirere ku birindiro bya ziriya nyeshyamba za Gen. Sultani Makenga, mu rwego rwo kuzibuza kwinjira mu zindi ntara zituranye na Kivu zombi nka Tanganyika, Maniema na Tshopo.

 

Iki gitangazamakuru kivuga ko ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Leta ya RDC buteganya gukomeza ibi bitero; mu gihe ku rundi ruhande inyeshyamba na zo zidasinziriye bijyanye no kuba zikomeje kongera ingabo mu bice bitandukanye.

 

Amakuru avuga ko kuri gahunda M23 ifite harimo kwigarurira byihuse imijyi ya Pinga na Walikale, ndetse n’umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

Africa Intelligence kandi ivuga ko hejuru ya gahunda yo gufata Walikale na Pinga, AFC/M23 iteganya kohereza abasirikare bayo bashya “ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika, kugeza mu majyepfo ya Uvira”.

 

Amakuru avuga ko M23 iri gutekereza gukoresha aya mayeri ya gisirikare mu rwego rwo gusunikira Kinshasa ku kwica agahenge bagiranye, hanyuma bitume intumwa zayo ziri i Doha zibona impaka zijyana ku meza y’ibiganiro.

 

Ni M23 kuri ubu ihagarariwe mu biganiro n’abarimo René Abandi, Benjamin Mbonimpa na Colonel Dieudonné Padiri wahoze ari umuyobozi wa Brigade ya gatatu y’Ingabo za RDC ishinzwe kurwanisha imbunda ziremereye, muri iki gihe akaba ari umujyanama wa Corneille Nangaa.