Ubwo intambara ikomeje kubera mu gihugu cya RDC ingabo ziki gihugu z’ikomeje gutsindwa umusubirizo n’igisirikirare cya M23, ubu noneho bakaba bamaze kuba batsindirwa ku musozi w’ikirunga cya Nyiragongo maze abasirikare bamwe ba FARDC bahasiga ubuzima.
M23 ikomeje kuba yarusha intege igisirikare cya Congo aho imaze gufata uduce 17 tugiye dutandukanye muri Congo, ubu ngubu ari nayo irimo kutuyobora, FARDC yari yarasuzuguye igisirikare cya M23 yumvako ikirusha intwaro ariko cyayeretse ko intwaro atarizo zirwana ahubwo ari mu mutwe. Ubwo ingabo za Congo zazaga kurwana na M23 zasanze bahabatanze maze babakiriza amasasu bakiri mu gikombe hasi mu gihe abandi bari bibereye ku gasozi hejuru aho babitegeye babareba neza mu gihe baza, M23 kandi yaje kongera gufata intwaro za FARDC nyuma y’uko babatsinze abasirikare bakiruka batareba inyuma.
Muri y’intambara yaberaga mu kirunga cya Nyiragongo, M23 ikaba yaje guhanura indi ndege y’intambara ya FARDC ubwo yaririmo kubarasa urufaya rw’amasasu aho bari baherereye mu misozi barimo yashyizemo ibirindiro. Kubera ko M23 imenyereye amashyamba barwaniramo birayorohera kuba yatsinda igisirikare cya Congo, amakuru aturuka muri Congo nuko amashyamba menshi barwaniramo M23 iba yaracukuyemo imyobo yo kwihishamo ndetse n’imitego igiye itandukanye rero biraborohera kuba yatsinda FARDC.
FARDC ikaba nyuma yo kubona ko itashobora M23, ikaba yarifatanyije n’indi mitwe y’inyeshyamba ibarizwa hariya muri Congo nka Mai-Mai na FDRL ariko iyi mitwe ikaba ariyo ijya imbere kurwana maze ahanini abasirikare b’iyi mitwe nibo bakunze kuhasiga ubuzima. Mu gihe abasirikare ba-Congo bo baza nyuma muri buri rugamba barwana, abanye-Congo batangiye kubonako abasirikare b’igihugu cyabo batabarinda kubera ubwoba bagira bwo kujya kurugamba, bakaba batangiye gushyigikira M23.
Ubu dukora iyi nkuru M23 ikaba imaze guhashya abasirikare ba FARDC aho barwaniraga mu kirunga cya Nyiragongo, M23 ikaba ariyo irimo kukiyobora. Impamvu irimo gutera igisirikare cya Congo kuba cyatsindwa intambara kirimo kurwanamo na M23, dore aho imbaraga za M23 ziri guturuka:
Nubwo igihugu cya Congo gikomeje kujya muntambara ariko ntago byoroshye kuba batsinda M23 kubera ko harimo ba rusahurira mu nduru nk’aba jenerali bamwe n’abamwe bakomeje kuba bagenda bagurisha intwaro mu nyeshyamba za M23. Amakuru aturuka muri Congo nuko abasirikare batoya bakunzwe kuba bakoherezwa k’urugamba, bakomeje kuba bakwanga kujya k’urugamba kubera ko babifata nko kwiyahura kandi bavugako iyo bagiyeyo bakunze kuba batega ambushi bakaraswa kubera amakuru aba yatanzwe mu nyeshyamba za M23.
Abasirikare batoya kandi bakomeza kwinubira uburyo babohereza k’urugamba barangiza bakaba intwaro zidashinga mu gihe izikomeye baba barazigurishije muri M23 bikabaviramo kuba bahasiga ubuzima bwabo. Ikindi kandi abasirikare ba-Congo batoya babona ko kuba igihugu cyabo cyajya kurwana kikitabaza inyeshyamba bigaragaza imbaraga nkeya gifite ndetse nuko kitizeye ko cyatsinda M23 muri iyi ntambara barimo.
Umujenerali ukomeje kuba yashyirwa mu majwi y’aba jenerari bagurisha intwaro za FARDC yitwa General Chilmwami, ushinzwe kuba yagenda akwirakiza intwaro mu basirikare aho baherereye hose k’urugamba rero uyu akaba yaraje guca inyuma igisirikare cya Congo ajya kuzigurisha muri M23. Andi makuru akomeje kuba yagenda avugwa nuko aba jenerare bamwe na bamwe banze kuba bakwitabira iyi ntambara bitewe nuko babona ko nta cyizere cyo kuyitsinda gihari bikaba ari nabyo byateye FARDC kuba yashaka inyeshyamba zayifasha kurwanya M23.