Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka yamenyesheje Umuryango Mpuzamahanga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zanyuranyije n’ibyo zari zatangaje ku Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025.
Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zari zavuze ko zigiye guhagarika ibitero ku ngabo za M23 bahanganye, banasaba abarwanyi ba Wazalendo kubigenza batyo hagamijwe gushyigikira ibiganiro by’amahoro.
Ni ibiri mu itangazo umuvugizi w’ingabo z’icyo gihugu Maj. Gen Sylvain Ekenge, yasomeye kuri televiziyo y’Igihugu (RTNC), avuga ko FARDC yatangiye gukurikirana igikorwa cya M23 cyo gukura ingabo zayo muri Walikale.
Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23, ashinja FARDC n’ihuriro ryayo kutavana drone z’intambara i Walikale, ibintu ngo bihabanye n’ibyo FARDC yari yatangaje ku munsi w’ejo ku Cyumweru.
Ubutumwa yshyize ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, Kanyuka yagize ati: “Ibi biradindiza ibikorwa byo kwimura ingabo zacu muri kariya gace.”
Akomeza avuga ko kuba FARDC itavana drone z’intambara i Walikale, biri mu bishobora guteza inzitizi zo kutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano bityo bikabangamira gahunda y’amahoro yari isanzweho.
Kanyuka atangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Iterambere ry’Ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC) baganira ku kibazo cy’Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).