banner

M23 irimo kugenzura imipaka ya Bukavu

Abarwanyi ba M23 bageze ku mupaka wa mbere uhuza Bukavu na Rusizi uzwi nka Rusizi ya mbere, bakaba bahageze saa tatu na mirongo ine (9h40) zo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gasahyantare 2025. Aba barwanyi bahageze batarasanye, bakomeza bajya ku mupaka wa kabiri.

Abaturage barimo kuva mu mujyi wa Bukavu bavuga ko nta ngabo za FARDC barimo kubona, nubwo hari amakuru avuga ko bongeye kugaruka mu mujyi.

Abaturage, bavuga ko mu mujyi wa Bukavu hari ibikorwa byo gusahura, abasirikare barwanye Kavumu bageze muri Bukavu bakuramo imyenda bajugunya n’intwaro barahunga.

Inkuru Wasoma:  Perezida Kagame yageze muri Ethiopia

Bavuga ko gusiga intwaro mu mujyi byagize ingaruka ku mutekano, kuko hari abana batoraguye impunda batazi kuzikoresha barimo kurasana.

Abarwanyi ba M23 barimo kuboneka mu mihanda itandukanye bakirwa n’abaturage, mu gihe abandi baturage barimo gusahura ibigo by’ubucuruzi, inganda n’handi hari ibicuruzwa.

Abanyarwanda bikorera ibicuruzwa mu mujyi wa Bukavu, bavuga ko bari mu bibasiwe n’ubusahuzi bugamije kubahombya.

M23 yakiriwe neza i Bukavu

M23 yakiriwe neza i Bukavu
Abaturage bishimiye kuza kwa M23

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!