Intumwa za leta ya Kinshasa n’iz’uruhande rw’inyeshyamba za M23 zavuye i Doha muri Qatar muri iki cyumweru “nta ntambwe nini itewe” mu biganiro byo kugerageza kugera ku mahoro, nk’uko umwe mu babyitabiriye utifuje gutangazwa yabibwiye ku wa kane BBC Gahuzamiryango.
Mu kwezi kwa Mata(4) impande zombi zari zasohoye amatangazo ko zifuza guhagarika imirwano no kugera ku mahoro biciye mu biganiro.
Leta ya Qatar, hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashyize imbaraga mu guhuza izi mpande zombi mu kugerageza kugera ku mahoro.
I Doha ku murwa mukuru wa Qatar, intumwa z’impande zombi zahageze mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu ngo zitangire ibiganiro, bagombaga kumara yo iminsi itanu, ariko bamaze igera kuri 30.
Umwe mu babyitabiriye ku ruhande rwa M23 yabwiye BBC ko impande zombi zakomeje kunanirana kuko buri ruhande rutsimbaraye ku byo rusaba. Ati: “Nta ntambwe nini yatewe”.
Uyu avuga ko Kinshasa isaba M23 kurekura imijyi ya Bukavu na Goma n’ibindi bice bafashe kugira ngo ibyo uyu mutwe usaba babyumve, ibyo avuga ko badakozwa.
Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko Qatar yahaye impande zombi inyandiko y’ibanze y’amasezerano y’amahoro, igasaba intumwa zari i Doha kujya kuvugana n’abakuru bazo kuri iyo nyandiko mbere y’uko zongera kugaruka mu biganiro.
Uyu witabiriye ibi biganiro avuga ko i Doha inama zahuje impande zombi imbona nkubone ari nkeya, ko izindi akenshi zahuzaga intumwa za Qatar na buri ruhande ukwarwo.
Uyu avuga ko iyo nyandiko y’amahoro imaze igihe iganirwaho i Doha ariko impande zombi zananiwe kuyumvikanaho.
Umuhate wa Doha ugeze aha mu gihe mu muhate wa Washington urimo guhuza u Rwanda na DR Congo – ushyigikiwe n’Ubumwe bwa Afurika, byitezwe ko impande zombi zishobora gusinya amasezerano y’amahoro muri iyi mpeshyi.