Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko kuba u Rwanda rwarashyizeho ingamba zo kurinda imipaka yarwo ntaho bihuriye no kuba ingabo zarwo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 27 Werurwe, ubwo yari imbere y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Abibumbye.
U Rwanda rushinjwa n’ibihugu bitandukanye kuba rufite ingabo ku butaka bwa Congo, ndetse ibihugu nk’u Bwongereza byakunze kurusaba kuzivanayo.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe ubwo yabazwaga umubare w’Ingabo u Rwanda rwaba rufite muri Congo, yasubije ko hari inzira ikomeje imiryango ya EAC na SADC yashyizeho igamije gukemura ibibazo by’umutekano n’ibya Politiki biri muri Congo, ashimangira ko “akarere n’inzego ziyobowe na Afurika ni bo bakwiye kutubwira igikwiye gukora, u Bwongereza si bwo bukwiye kutubwira igikwiye gukorwa.”
Yavuze ko u Rwanda rwakunze kugaragaza ko rutewe impungenge n’umutekano warwo, ahanini bitewe n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi ngo ni yo mpamvu rwanashyize ingamba z’ubwirinzi ku mupaka warwo.
Ku bwa Nduhungirehe, ngo ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe ntizikwiye kwitiranwa na M23, isanzwe ari umutwe wo muri Congo uharanira uburenganzira bw’abanye-Congo.
Ati: “M23 ni yo yigaruriye uduce two mu burasirazuba bwa RDC turimo Goma na Bukavu, si u Rwanda. Impamvu ni uko nta duce two mu burasirazuba bwa RDC u Rwanda rwafashe, twafashe ingamba z’ubwirinzi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo gusa.”
Nduhungirehe yavuze ko n’ubwo u Rwanda rurenganywa, rukagerekwaho ibibazo bya Congo, ariko ko rutazatezuka gucunga umutekano warwo no kurinda ubusugire bw’igihugu.
Ati: “Ukurikije uko ibintu bimeze, u Rwanda rurifuzwaho iki? Kuki u Rwanda rukomeje kwibasirwa cyane? Ntabwo bisobanutse. Ikigaragara nk’u Rwanda, ni uko ingamba z’ubwirinzi twashyizeho zizagumaho, kugeza igihe hazaba hari urwego rwizewe rw’umutekano mu gihe kirekire, ku mupaka na DRC.”
Minisitiri Nduhungirehe yakomoje no ku mikorere y’Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga 25 muri DRC nyamara zarananiwe gushyira mu bikorwa inshingano zazjyanye muri icyo Gihugu zo kurandura imitwe yose yitwaje intwaro, harimo n’umutwe wa FDLR w’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, umaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa DRC.
Yagize ati: “Ntidushobora kwizera amahoro niba intandaro y’ibi bibazo idakemutse. Mu byukuri, guhera mu 2003, iyi nama yongeye kwibutsa ko ari ngombwa gukemura ikibazo cya FDLR binyuze mu myanzuro irenga 20. Nyamara, nyuma y’ama miliyari y’amadorari yakoreshejwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro buhenze cyane mu mateka, kugera ku bisubizo bifatika biracyagoye.”
Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rukomeje kwizera ko MONUSCO ishobora guhindura imikorere kandi ikagira uruhare runini mu gukemura ibyo bibazo, mu gihe yaba yubahirije inshingano zayo zo kurengera abaturage, kwita ku burenganzira bwa muntu.