Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yaciye amarenga y’ifatwa ry’umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Lt Col Ngoma kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025 yagize ati “Noneho ubu abatuye muri Bukavu bahumeka umwuka wo kubohorwa, umwuka w’ubwigenge. Turi ingabo z’abaturage.”
Lt Col Ngoma yaciye amarenga yo “kubohora” Bukavu nyuma y’aho kuva mu gitondo cy’uyu munsi, abarwanyi benshi ba M23 bagaragaye binjira muri uyu mujyi rwagati.
Ni nyuma y’aho ibiro bya Perezida wa RDC byaraye bitangaje ko ingabo z’iki gihugu na Wazalendo ari zo ziri kugenzura umujyi wa Bukavu.
Abarwanyi ba M23 bageze mu masangano y’imihanda, ahazwi nka ‘Place de l’Independance’ no mu gace kazwi nka ‘La Botte’ gaherereyemo ibiro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu.
Bagaragaye kandi binjira mu bindi bice bya Bukavu birimo Kadutu, bica amarenga ko abasirikare b’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zari zasubiye muri uyu mujyi, zaba zongeye kuwuvamo.
Abarwanyi ba M23 baciye amarenga yo gufata Bukavu nyuma yo gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu cyifashishwaga mu kuyitera.