Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma, yatangaje ko bidasubirwaho bari kugenzura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma cyose.

 

M23 yavuze ko yamaze gufata ikibuga cy’indege cyose cya Goma nyuma y’amasaha atageze kuri 48 umujyi wa Goma ugiye mu maboko yayo.

 

Lt. Col. Willy Ngoma yagize ati “Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma gicungiwe umutekano cyose n’intare [ingabo za M23].”

 

Ku wa 26 Mutarama 2025, M23 yabanje gufunga ikirere cy’iki kibuga cy’indege kubera ko ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije zagikoreshaga zihanyuza intwaro zicisha abasivili.

 

Ni mu gihe intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Mujyi wa Goma muri rusange ikomeje gukaza umurego.

 

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma ni cyo cyifashishwa cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kugeza mu 2020, Ikibuga cy’Indege cya Goma cyari gifite ubushobozi bwo kwakira indege nibura zirindwi za Airbus A320.

 

Iki kibuga cyari gisanzwe gikoreshwa cyane n’ingabo za Leta, FARDC, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, imiryango mpuzamahanga n’ibigo by’ubucuruzi bikora ubucuruzi mu burasirazuba bwa RDC.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.