Ku wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025, M23 yisubije uduce tune two muri Kalehe na Kabare, muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano ikomeye n’abarwanyi ba Wazalendo bafatanya n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).
Imirwano yatangiye ku wa Mbere, tariki ya 14 Mata, aho abaturage batangaje ko yakoreshejwemo intwaro zikomeye (ibisasu, za mortier) n’izoroheje, ikamara umunsi wose. Uduce twafashwe turimo Lemera, Bushaku 1, Bushaku 2 (muri Kalehe) na Kabamba (muri Kabare), aho abaturage batatu baguye mu gace ka Irhambi Katana.
Abaturage batangaje ko AFC/M23 zakiriye abasirikare bashya baturutse mu kiyaga cya Kivu baje bava muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse no ku butaka bavuye i Bukavu na Kavumu, aho impande zombi zari zarwaniye mu mpera z’icyumweru gishize. Ibi byakurikiye ifatwa ry’igihe gito ry’ikibuga cy’indege cya Kavumu ryakozwe na Wazalendo ku wa 13 Mata.