banner

M23 yagaragaje amakosa akomeye yongeye gukorwa n’ingabo za MONUSCO zifatanyije na FARDC

Umutwe wa M24 urashinja Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, MONUSCO, kugaba ibitero buhumyi mu baturage zifatanyije n’ingabo za Leta ya Kinshasa (FARDC) hamwe n’abo bafatanyije kurwanya umutwe wa M23.

Uyu mutwe wa M23 wasohoye itangazo rishinja ingabo za MONUSCO gufatanya n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Wazalendo ndetse n’Ingabo z’u Burundi na SADC kugaba ibitero ku basivile baturiye ibice bya Sake n’inkengero zayo.

Ejo ku Cyumweru ni bwo iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, ryasohotse, rigaragaza ko ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa bagaba mu baturage bikorerwa mu birindiro bya MONUSCO.

Iri tangazo rivuga kandi ko M23 yamaganye yivuye inyuma ikoreshwa nabi ry’ibirindiro bitandukanye by’ingabo za MONUSCO byifashishwa n’ingabo zirwana k’uruhande rw’ingabo za Leta ya Kinshasa (FARDC), zirimo FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC binyuranye n’inshingano za MONUSCO.

Inkuru Wasoma:  Birangiye Vava dore imbogo bamwise intashima| mu mujinya mwinshi afashe umwanzuro wo gutandukana na manager we| super manager abantu baramugarukiye.

Itangazo rikomeza rivuga ko ibyo bitero bihitana ubuzima bw’abasevile nyamara bibera mu maso y’amahanga ntagire icyo abikoraho ko kandi abarwanirira Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bahajyana imbunda ziremereye kugira ngo zigabe ibitero ku baturage b’inzirakarengane bituma benshi bahatakariza ubuzima abantu bakavanwa mu byabo ndetse n’imitungo ikahangirikira.

Ikibabaje ni uko ibyo bikorwa by’ubwicanyi bibera mu maso y’umuryango mpuzamahanga wicecekeye. iri tangazo rikomeza rivuga ko abarwanyi ba FDLR, Wazalendo, abacanshuro n’ingabo z’u Burundi bambara bose uniform y’ingabo za FARDC bakaja k’urugamba.

Ku musozo w’iri tangazo M23 yavuze ko izakomeza ibikorwa byo kurinda abasivile, inasaba MONUSCO guhagarika ibikorwa byo gutiza ibirindiro byayo ihuriro ry’imitwe irimo n’ingabo za RDC ribyifashisha mu kwica abaturage.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved