Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abasirikare bo mu muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) babeshywe kugira ngo bajye kurwanira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kanyuka yabisobanuriye mu kiganiro na Dr Mbuyiseni Ndlozi wa Omny FM ku cyemezo cy’abakuru b’ibihugu bya SADC cyo guhagarika ubutumwa bw’ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zagiye kwifatanya n’ingabo za RDC kurwanya M23.
Aba bakuru b’ibihugu bafashe uyu mwanzuro tariki ya 13 Werurwe 2025, mu gihe aba basirikare bo muri SADC bari mu bigo by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, aho bagenzurwa na M23 kuva mu mpera za Mutarama.
Dr Mbuyiseni yabajije Kanyuka niba aba basirikare ari imfungwa zirebwa n’amasezerano ya Geneva agenga intambara, asubiza ko M23 itabafata nk’imfungwa, ahubwo ko ari abavandimwe bayobejwe, bajya kurwanya Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo.
Kanyuka yibukije Dr Mbuyiseni ko ubwo ishyaka ANC riri ku butegetsi bwa Afurika y’Epfo ryarwaniraga guca ivanguramoko muri iki gihugu, hari abantu benshi barirwanyije. Yasanishije urugamba rwa ANC n’urwa M23.
Ati “Ntabwo tujya mu by’amasezerano ya Geneva. Mbere na mbere turi Abanyafurika. Abanyafurika y’Epfo ni abavandimwe, barayobejwe nk’uko abantu benshi bayobejwe kugira ngo barwanye ANC muri Afurika y’Epfo ubwo yarwaniraga kubohora Afurika y’Epfo kugira ngo bagire igihugu bafite uyu munsi. Nelson Mandela n’abandi bagambaniwe n’Abanyafurika y’Epfo.”
Umuvugizi wa M23 yavuze ko abasirikare bo muri SADC bagombaga kubahiriza amabwiriza, bakajya ku rugamba boherejwemo mu burasirazuba bwa RDC, agaragaza ko ubwo bageragayo, babonye ko abo bahanganye na bo ari Abanye-Congo.
Kanyuka yatangaje ko nta kibazo M23 ifitanye n’aba basirikare, asobanura ko igihe cyose bashaka gutaha, bazataha. Ati “Nta kibazo dufitanye n’Abanyafurika y’Epfo, ni abavandimwe bacu, igihe cyose bashakira gutaha, bataha.”
Abasirikare ba SADC bari mu burasirazuba bwa RDC kuva mu Ukuboza 2023. Bafashe icyemezo cyo guhagarika imirwano nyuma y’aho bagenzi babo 18 bapfiriye mu mirwano yabaye muri Mutarama 2025.