Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wanyomoje amakuru Umuvugizi w’Igisirikare cya RD Congo, Gen Sylvain Ekenge aherutse gutangaza avuga ko Ingazo z’igihugu (FARDC) zisubije agace agace ka Kirotshe gaherereye ku muhanda wa Goma-Sake-Bukavu.
Ubwo Gen Sylvain Ekenge yari mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe ibiri kubera ku rugamba Ingabo za FARDC zihanganyemo na M23, yavuze ko Ingabo za Leta n’abamabali bazo bari gukora uko bashoboye kugira ngo M23 idakomeza gufata utundi duce two mu Burasirazuba ndetse ko bashaka no kwisubiza uduce uyu mutwe umaze gufata.
Umunyamakuru yamubajije icyo izo ngabo zibura kuko yabwiwe n’umuntu utuye i Goma ko nyuma y’uko amayira yinjira muri Goma afunzwe na M23 abatuye uyu mujyi badashobora kumara iminsi irenga 10 ibiribwa biva hanze y’umujyi bitahagera cyane ko uyu mutwe wafunze inzira ya Goma – Rutshuru – Bunagana, iya Goma – Sake – Masisi centre, n’iya Goma – Sake – Kitchanga.
Uyu mutwe wavuze ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize wafunze izi nzira ndetse ugafata uduce twa Kirotshe (centre iri iruhande rw’ikiyaga cya Kivu) na Shasha turi mu majyepfo ya centre ya Sake. Aya mayira yafunzwe na M23 ubusanzwe niyo anyuramo bicuruzwa bitandukanye birimo umusaruro w’ibiribwa, inyama n’amata, biva mu misozi ya Rutshuru, Masisi, Walikale n’ahandi bikaza kugurishwa no gutunga abatuye umujyi wa Goma.
Ubwo Gen Ekenge yasubizaga umunyamakuru ku kibazo yari abajijwa yagize ati “Turi mu ntambara, umwanzi afite uburyo bwe akora natwe dufite ubwacu, operasiyo zose ubu zirimo gukorwa ni ukugerageza gufungurira umujyi wa Goma no kubohora inzira ziganisha ahari umusaruro. Ubu imirwano irakomeye mu kurwanira kugenzura umuhanda Sake – Minova, gusa ubu FARDC iragenzura Kirotche.”
Yakomeje agira ati “kuva mu gitondo uyu munsi kandi imirwano yakomeje kuri Shasha. Hari kuraswa ibisasu biremereye kandi birakomeje henshi muri Masisi na Rutshuru, uko kurasa kwateye akaga gakomeye ku ruhande rw’umwanzi n’ubwo batabivuga ariko hari n’amashusho avuga ndetse akabigaragaza.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma yabwiye BBC ko ingabo za Leta “zitigeze zisubiza habe na 1cm y’ubutaka bwabohowe na M23.” Ahamya ko uyu mutwe ugikomeje kugenzura uduce twa Kirotshe hamwe na Shasha.
Ubwo Gen Ekenge yabazwaga niba koko ingabo za SADC ziri ku rugamba yagize ati “Ingabo za SADC zirahari kandi zirimo gufasha muri za operasiyo zitandukanye. Naho ku kuzana abacancuro b’Abarusiya, Perezida wa Repubulika yavuze ko atakemuza ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro akoresheje undi mutwe witwaje intwaro.”
Ubusanzwe uyu mujyi wa Goma habarurwa abaturage basaga miliyoni ebyiri bawutuyemo. Nk’uko umutwe wa M23 ubitangaza uvuga ko muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu imirwano ikomeje n’ingabo za Leta ya Kinshasa ikaba iri kubera mu gace ka Masisi.
Ivomo: BBC