Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukomeje imirwano n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri teritwari ya Walikale, intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ari nako wagura ibirindiro byawo.
M23 yinjiye muri Walikale inyuze mu burasirazuba bwaho, nyuma yo gufata agace ka Kashebere na Kibati tariki ya 12 Werurwe 2025.
Icyo gihe, ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo irimo APCLS ya Janvier Karairi na NDC-R ya Guidon Shimiray Mwissa, byari byavuye mu gace ka Pinga kugira ngo byambure M23 Nyabiondo yari yafashe mbere yaho.
Uko ihuriro ry’ingabo za RDC rigaba ibitero kuri M23, rigamije kwisubiza ibice ryambuwe, ni ko ritakaza ibindi bice byinshi muri Walikale, nk’uko byagenze no mu zindi teritwari eshanu za Kivu y’Amajyaruguru.
Tariki ya 14 Werurwe, M23 yinjiye mu gace ka Ntea gaherereye muri gurupoma ya Ihana, ku munsi ukurikiyeho ifata Kibua iri mu bilometero bigera kuri 80 uvuye muri santere ya Walikale.
Mu gihe imirwano yari ikomeje tariki ya 16 Werurwe, M23 yafashe agace ka Mpofi kari muri gurupoma ya Utunda, mu bilometero 52 werekeza muri santere ya Walikale, mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Werurwe ikomereza muri santere ya Mutakato iri muri gurupoma ya Banabangi.
Santere ya Mutakato iri mu ntera y’ibilometero bigera kuri 25 werekeza muri santere nkuru ya Walikale.
Mu gihe iyi Mutakato yaberagamo imirwano, abaturage benshi bari muri santere ya Walikale bahunze berekeza mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo, nk’uko ikinyamakuru Actualité cyabitangaje.
Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, ku wa 16 Werurwe yamaganye ibitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rikomeje kugaba ku birindiro byabo mu gihe i Luanda muri Angola hategerejwe ibiganiro by’amahoro.
Yagize ati “AFC/M23 yamaganye bikomeye ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivili n’ibitero biri kugababwa ku birindiro byacu mu gihe hategerejwe ibiganiro bitaziguye. Mu minsi ine ishize, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryarashe nta kuvangura mu bice bituwe cyane, riloresheje indege y’intambara ya Sukhoi-25 na drones za CH-4B, ryica abenegihugu bagenzi bacu.”
Ku wa 18 Werurwe, abahagarariye AFC/M23 na Leta ya RDC barahurira mu biganiro by’amahoro i Luanda, mu gihe umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ugaragaza ko inzira ya politiki ari yo yonyine yahagarika iyi ntambara.