Umutwe wa M23 wabwiye UMUSEKE ko amakuru yavugaga ko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Werurwe 2025, bagiye koherereza igisirikare cy’u Rwanda (RDF) Gen Pacifique Ntawunguka, uzwi nka Omega, atari ukuri.
Mu kiganiro kigufi n’UMUSEKE, Dr. Oscar Balinda, Umuvugizi wungirije wa M23, yahakanye aya makuru yari yasakaye avuga ko uyu mujenerali agiye gushyikirizwa u Rwanda.
Hari ikinyamakuru cyari cyatangaje ko Gen Omega, wahoze ari Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rya FDLR-FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi), yafashwe ku rugamba n’ingabo za AFC/M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma yo guhangana na FARDC.
Iki kinyamakuru cyari cyavuze ko Dr. Balinda yagitangarije ko nta gihindutse, uyu mujenerali agezwa mu Rwanda kuri uyu wa 5 Werurwe 2025. Gusa, iyo nkuru yaje gusibwa ku mpamvu tutabashije kumenya.
Ubwo UMUSEKE wamubazaga niba M23 ifite Gen Omega, Dr. Balinda yasubije ati:
“Ayo makuru ntabwo ari yo, reka reka, barabeshya.”
Yakomeje agira ati:
“Ni bo bazanye igihuha, baranagikwiza, nta biriho.”
Yavuze ko amakuru nyayo ari ayo batangaje ubwo u Rwanda rwashyikirizwaga Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste, umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR.
Dr. Balinda yemeje ko kugeza ubu Gen Omega akiri gushakishwa, kuko we ubwe yigiriye ku ndaki ye iri Kanyamahoro, munsi y’ikirunga cya Nyiragongo.
Ati:
“Twageze ku ndaki ye, nta we twabonye. Ubwo rero irengero rye ntaryo tuzi. Yaba yarapfuye, yaba ari mu mashyamba ya Congo kuko ayazi kurusha benshi.”
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata 1994, Gen Omega yayoboraga Batayo ya 94 yakoreraga mu Mutara, aza gutsindwa n’Ingabo za RPA-Inkotanyi.
Nyuma yo gutsindwa kw’ingabo za FAR, Gen Omega kimwe n’abandi bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu bihe bitandukanye, yagiye yingingirwa gutaha mu Rwanda, ariko akabyanga. Mu 2016, Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko yigeze kumuhamagara amusaba gutaha, ariko Omega amusubiza ati:
“Nzasubira mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo.”