banner

M23 yahamagariye indi mitwe y’Abanye-Congo kubiyungaho mu rugamba rwo kubohora RDC

AFC/M23 yahamagariye imitwe ya politiki n’iya gisirikare iharanira kurengera abaturage yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, kuyiyungaho mu rugamba rugamije kubohora iki gihugu, bakavanaho ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze imyaka bwarimitse ikibi.

Bikubiye mu itangangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2025 n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka.

Ni itangazo rishyizwe hanze nyuma y’umunsi umwe iri huriro ritangaje ko ryatabaye byuzuye abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu bari baratereranywe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ni nyuma kandi y’ibikorwa byo kubohora abaturage bo mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, by’umwihariko mu Mijyi ya Goma na Bukavu bifatwa nk’imirwa mikuru y’izo ntara, uyu munsi muri ibyo bice amahoro akaba ahinda.

Mu itangazo AFC/M23 yakomeje iti “Ubuyobozi bubi, igitugu, ruswa, gutonesha bamwe, kwiharira umutungo w’igihugu bikozwe n’umuryango umwe, ibyaha bitizwa umurindi n’ubutegetsi buriho, ibyibasira inyoko muntu n’amacakubiri no guheza abanegihugu bamwe, ni zimwe mu mbogamizi zibangamiye amahoro n’umutekano, ubumwe bw’abaturage n’iterambere ry’igihugu.”

Ibyo bibazo bike muri byinshi byamunze ubutegetsi burangajwe imbere na Félix Tshisekedi, biri mu byatumye AFC/M23 yimwe uburenganzira mu gihugu, yegura intwaro nyuma y’uko inzira y’ibiganiro inaniranye, bikaba ari na byo biri gutuma ihamagarira indi mitwe y’Abanye-Congo ifite intumbero nk’iyayo kubiyungaho bagasenyera umugozi umwe.

Inkuru Wasoma:  U Burayi bugiye gukora inama yiga ku ntambara ya Ukraine

Iri huriro rirakomeza riti “Turahamagarira imitwe y’ingenzi mu gihugu kutwiyungaho mu rugendo rukomeje ndetse rugamije kubohora abaturage tukabakura mu menyo y’ubutegetsi bwimitse ikibi, burangwa n’iterabwoba kugira ngo hashyirweho ubuyobozi bwita ku baturage butabogamye, ari na ko hanazahurwa igihugu.”

AFC/M23 kandi yanasabye abanyepolitiki, abaharanira imibereho myiza y’abaturage, abahunze ubutegetsi bubi bwa Congo, n’Abanye-Congo baba mu mahanga kudatera umugongo igihugu cyababyaye, ahubwo ko bakwiriye kuza, bakunga ubumwe mu kubohora igihugu, hagamijwe kongera kucyubaka.

Iri huriro kandi risaba Abanye-Congo kwirinda ibihuha bisakazwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa busigariye hagati y’umupfu n’umupfumu.

Kugeza ubu ibice AFC/M23 yamaze kubohora ibyinshi yabishyizemo abayobozi bayo bashya, barajwe ishinga no kwimakaza umutekano n’iterambere ry’abaturage.

Iri huriro rigaragaza ko rirajwe ishinga no kuganira na RDC ku gukemura ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu, bitakunda rikemeza rizatuza ari uko rigeze i Kinshasa rikabohora abaturage

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!