Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wishyizeho abayobozi bashya muri teritwari ya Rutshuru, intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni icyemezo cyatangajwe na Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa kuri uyu wa 23 Mutarama 2024, hagamijwe ko abatuye muri iyi teritwari igenzurwa na wo bakomeza guhabwa serivisi z’ubuyobozi.
Uwagizwe umuyobozi wa Rutshuru ni Prince Mpabuka, akaba azungirizwa na Dr Bolingo Salomon.
Nk’uko iri tangazo rikomeza ribisobanura, Kanyamarere Désiré yagizwe umuyobozi w’umujyi wa Bunagana, Katembo Julien agirwa umuyobozi w’umujyi wa Kiwanja, Maguru Célestin agirwa uwa Rubare.
Bisimwa kandi yafashe icyemezo cyo guhindura komite ishinzwe amahoro n’umutekano mo komite ishinzwe iterambere muri iyi teritwari. Izayoborwa n’abayobozi bashyizweho.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’imbere muri M23, Bisimwa yagize Rukomera Désiré umuyobozi w’ishami ry’ubukangurambaga no gushaka abanyamuryango bashya. Ni umwanya azungirizwaho na Uzamukunda Pascal na Kulu Jean-Louis.
Lawrence Kanyuka usanzwe ari Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki yagumye ku nshingano yo kuyobora ishami ry’itumanaho n’itangazamakuru. Umwungiriza we ni Balinda Oscar.
Ishami rishinzwe imari n’umusaruro na ryo ryashyiriweho abariyobora. Aba ni Bahati Musanga uzungirizwa na Nzabonimpa Mupenzi Jean-Bosco.
M23 ikoze aya mavugurura mu gihe ingabo za RDC n’inshuti zazo zirimo iz’u Burundi, iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC), imitwe yitwaje intwaro yiyise Wazalendo na FDLR bakomeje kugaba ibitero kuri M23.
Ibice byinshi M23 igenzura biherereye muri teritwari ya Rutshuru. Ibi birimo Bunagana yafashe muri Kamena 2022, Kiwanja na Rubare.