Umutwe wa M23 wahaye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, amasaha 48 yo kuba zarambitse intwaro.
Ni amasaha abarwa guhera kuri uyu wa 25 Mutarama 2025 ubwo Umuvugizi w’uyu mutwe mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasohoraga itangazo ritanga iki gihe ntarengwa.
Kanyuka yagize ati “AFC/M23 isabye abasirikare bose b’igisirikare cya RDC bari mu Mujyi wa Goma no mu nkengero kuba barambitse intwaro zabo [hasi] mu masaha 48. Ntabwo Umujyi wa Goma ukwiye kwifashishwa nk’urubuga rw’imirwano kandi umutwe wacu ntabwo uzihanganira abitwaje intwaro bari kwibasira abasivili.”
Mu gihe ingabo za RDC zivuga ko ziri kurinda Umujyi wa Goma kugira ngo udafatwa, M23 yatangaje ko ubuzima bw’abawutuyemo bwazambye kurushaho bitewe ahanini n’umuyoboro w’amashanyarazi n’uw’amazi byangiritse.
Tariki ya 23 n’iya 24 Mutarama 2025, M23 yateguje ko ifite umugambi wo gufata Umujyi wa Goma, kugira ngo uhagarike akababaro abawutuyemo batewe na Leta ya RDC. Yamenyesheje abazayitambika ko izahangana na bo