Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko mu gihe cyose bajyaga mu biganiro byabahuzaga na Leta i Doha basangaga abahagarariye Leta bameze nk’abagiye kungurana ibitekerezo kuko batashakaga kumva ingingo yo gusinya amasezerano yo guhagarika intambara.

 

 

Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 3 Nyakanga 2025.

Umuyobozi wari uyoboye itsinda rya AFC/ M23 mu biganiro bya Doha, Benjamin Mbonimpa, yavuze ko igihe cyose bageze muri Qatar biteze ko hasinywa amasezerano yo guhagarika intambara ariko Leta ya Kinshasa ikabitera utwatsi.

 

Ati “Kinshasa yihitiyemo umwanzi, imwita u Rwanda. Nyamara ibikorwa hagati y’u Rwanda na RDC ni ibirebana na Leta. Ikibazo cyacu ni icy’abanye-Congo. Tuvugana na Guverinoma ya Congo kuko ibiganiro byonyine ni byo byakemura iki kibazo, ni byo byazana amahoro ariko abayobozi bose ba Leta ntibabyumva.”

 

Mbonimpa yavuze ko igihe cyose baba bari mu biganiro Leta ya Kinshasa iba itegura ibitero byo kugaba ku bice byigaruriwe na M23.

Ati “I Kisangani hari abacanshuro bo muri Colombia n’abandi bo muri Amerika na bo bategura kugaba ibitero.”

 

Yahamije ko umwe mu bayobozi ba Wazalendo, aba Mai-Mai n’indi mitwe bahawe drones n’intwaro ziremereye bashyigikiwe na Leta ya Congo ngo bisubize ibice bitandukanye.

 

Abahagarariye RDC i Doha nta cyangombwa kibagaragaza

 

Mbonimpa yatangaje ko mu gihe bageraga mu biganiro i Doha abahagarariye M23 berekanye inyandiko zigaragaza ubutumwa boherejwemo, mu gihe aba Leta ya RDC nta cyangombwa na kimwe bagaragazaga.

 

Ati “Ntitwumvaga ukuntu twaganira n’abantu badafite ibaruwa ibohereza. Twe iyo twazaga twerekaga umuhuza ibaruwa y’utwohereje ariko bo bazaga baje kuvugira guverinoma ariko nta kigaragaza ko yabohereje. Bazaga nk’abantu baje kungurana ibitekerezo.”

 

AFC/M23 ivuga ko mu biganiro icya mbere cyari ukubanza gusinya amasezerano yo guhagarika intambara ariko Leta ya RDC irabyanga.

Guverinoma ya RDC mu bihe bitandukanye yagiye yanga gusinya ku masezerano yo guhagarika intambara nyamara ikajya mu bitangazamakuru kuvuga ko M23 idashaka amahoro.

 

M23 ihamya ko kuva mu 2022 yatangaje agahenge inshuro eshanu ari icyemezo cyayo bwite mu gihe Guverinoma ya RDC itigeze ikora igikorwa nk’icyo.