Byari biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yari guhurira na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Luanda muri Angola tariki ya 15 Ukuboza 2024, kugira ngo bashyire umukono ku masezerano y’amahoro, ariko ntibyakunze bitewe n’uko Guverinoma ya RDC yanze kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 kandi yari yarabyemeye.
Tshisekedi wari umaze amasaha agera ku 10 amenyeshejwe ko Kagame atakigiye i Luanda, yafashe icyemezo cyo kujyayo uwo munsi nubwo yari azi neza ko Angola yasubitse ibiganiro, agamije kwerekana ko Perezida w’u Rwanda adafite ubushake bwo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC no mu karere muri rusange.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yabwiye umushakashatsi Bojana Coulibaly ko Leta ya RDC yashakaga gutsinda abarwanyi b’uyu mutwe mbere y’uko Kagame na Tshisekedi bahurira i Luanda tariki ya 15 Ukuboza, kuko ngo yibwiraga ko bizatuma u Rwanda rwemera gusinya ibyo RDC yifuza.
Tshisekedi ashinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 gusa rwo rurabihakana, ahubwo rugashimangira ko uyu mutwe urwanira impamvu zumvikana kandi ko RDC ikwiriye gukemura ikibazo cyawo kugira ngo utazahora ari agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi, cyane ko buri uko wubuye umutwe, RDC ibishinja u Rwanda.
Bisimwa yagize ati “Leta ya RDC yashakaga intsinzi mbere yo ku wa 15. Badushyizeho igitutu, bashaka intsinzi yashoboboraga kubashyira mu mwanya mwiza kugira ngo u Rwanda rubure andi mahitamo, keretse gusinya ibyo Kinshasa yashakaga cyangwa se bagakereza inama ya Luanda. Iyo ni yo yari intego ya Leta.”
Nk’uko Leta ya RDC yabitekereje, yanogeje umugambi, yohereza mu bice bitandukanye abasirikare barenga 22.000, bari bashyigikiwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse na Wazalendo, bashaka kugaba ibitero kuri M23. Bisimwa yasobanuye ko babimenye, bitegura kwirwanaho mu buryo buhagije.
Bisimwa yasobanuye ko bitewe n’uko M23 igendera ku murongo wo kwirwanaho muri uru rugamba rwatangiye mu Ugushyingo 2021, ubwo ihuriro ry’ingabo za Leta n’iyi mitwe ryayiteraga mu birindiro byayo biri muri teritwari ya Lubero, yarisubije inyuma, ifata ibindi bice.
Rubaya yafashwe kubera umugambi mubi wategurwaga
Mu ntangiriro za Gicurasi 2024, M23 yatangaje ko yafashe agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan. Gaherereye muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Perezida wa M23 yasobanuye ko Rubaya ijya gufatwa, M23 yari yamenye ko ingabo z’u Burundi ziri kuhatoreza Imbonerakure n’indi mitwe yitwaje intwaro, kugira ngo byitegure kujya kwica abaturage mu bice bagenzura.
Naho ubundi ngo nta gahunda M23 yari ifite yo gufata Rubaya kuko yabonaga ko hari abashobora gutekereza ko ishaka amabuye y’agaciro, aho kurwanirira abatuye mu burasirazuba bwa RDC.
Bisimwa yagize ati “Twarabitangaje ko hari imyitozo ingabo z’u Burundi zahaga Imbonerakure muri Rubaya, zitoza urubyiruko, Abanye-Congo mu gukoresha intwaro gakondo, zifite umugambi wo kubohereza mu bice tugenzura kugira ngo bice, bateze akababaro.”
Yakomeje ati “Twabimenyesheje Isi kugira ngo buri wese yumve ko muri Rubaya hari ikibazo gikwiye gukemurwa vuba. Nta cyakozwe, bose barabyirengagije. Ni bwo twafashe icyemezo cyo kubihagarika kubera ko byari bigiye guteza ibibazo kurusha ibisubizo.”
Yasobanuye ko ubwo Rubaya yafatwaga, M23 yakuyemo abantu bose bitwaje intwaro bakoreraga mu birombe byaho, ikuramo abana n’ababyeyi batwite bakoreshwaga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Bisimwa yatangaje ko nta murwanyi wa M23 uba mu birombe bya Rubaya, kuko babujijwe kujyamo, asobanura ko sosiyete z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zari zisanzwe zikoreramo mbere ya Gicurasi 2024 ari zo zigikoreramo.
FDLR yambuwe aho yakuraga amaramuko
Pariki ya Virunga ni umurage w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, siyansi n’umuco (UNESCO). Igenzurwa na M23, yifatanyije n’abarinzi ba Pariki bakorera ikigo ICCN cya Leta ya RDC.
Bisimwa yasobanuye ko iyi Pariki yatangiye kugenzurwa na M23 kubera ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR wari ukomeje gutema ibiti byaho kugira ngo ibicanemo amakara, aho ku mwaka yinjizaga miliyoni 100 z’amadolari.
Ati “Mbere y’uko tuhagera, twasanze Pariki yaragenzurwaga na FDLR, yatemaga ibiti byo gucanamo amakara. Hari raporo ya Loni yasohotse, ivuga ko FDLR yinjirizaga miliyoni 100 z’Amadolari mu bucuruzi bw’amakara ku mwaka.”
Yasobanuye ko abasirikare ba RDC babaga batabonye imishahara n’abarwanyi b’indi mitwe yitwaje intwaro binjiraga muri iyi Pariki, bagahiga inyamaswa zaho, bakanatema ibiti. Ngo iyo bagumamo, nta giti kiba gisigayemo.
Bisimwa yabwiye Coulibaly ko hari abaturage bari baratangiye kwigabiza ubutaka bw’iyi Pariki, bagakoreramo ibikorwa bitandukanye byambangamiraga ibinyabuzima bibamo. Hamwe no kurinda umutekano wa Pariki, M23 yigishije abaturage ko kuyibungabunga bibafitiye inyungu ziruta izo bakuramo bayangiza.
Ati “Twageze muri Pariki nta buzima burimo ariko ubu inyamaswa zari zaragiye zaragarutse kubera ko hari umutekano. Tubona imvubu zitambagira mu bishanga, tubona imiryango y’impongo hirya no hino, tubona ingagi, mbese ni byiza.”
Perezida wa M23 yatangaje ko uretse kuba umurage wa UNESCO, Pariki ya Virunga ari impano Imana yahaye Abanye-Congo, bityo ko bakwiye kuyibungabunga.