Umutwe wa AFC/M23 washinje Leta y’u Burundi gufata bugwate impunzi z’Abanye-Congo zahungiye muri icyo gihugu, ugaragaza ko ibyo bikorwa bishingiye ku mpamvu za politiki.
Ibi byatangajwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, abinyujije ku rubuga rwe rwa X (Twitter), aho yashimangiye ko amasezerano mpuzamahanga agenga uburenganzira bw’impunzi yemerera impunzi gusubira mu bihugu byazo ku bushake kandi nta nkomyi, kandi ko u Burundi buri mu bihugu byayashyizeho umukono.
Yagize ati:“Turamagana ifatwa bugwate ry’abaturage bacu ryakozwe na Leta y’u Burundi kubera impamvu za politiki. Amasezerano mpuzamahanga u Burundi bwashyizeho umukono ashimangira ko impunzi zifite uburenganzira bwo gusubira mu bihugu byazo ku bushake kandi nta nkomyi.”
Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko Abanye-Congo bahungiye mu Burundi bamaze igihe bagerageza kwambuka umupaka ngo basubire mu ngo zabo ziherereye mu duce dutandukanye two mu Kivu y’Amajyepfo, harimo Uvira, Sangé, Luvungi, Kamanyola n’ahandi, ariko bakomeza guhura n’imbogamizi zashyizweho n’inzego za Leta y’u Burundi, cyane cyane nyuma yo gufunga umupaka.
Yakomeje avuga ko biteye agahinda kubona abagore, abana n’abagabo bafite icyizere cyo kongera guhura n’imiryango yabo no gusubira kubaka ubuzima, bakimwa uburenganzira bwabo bw’ibanze bwo gutaha mu buryo butekanye, mu cyubahiro no ku bushake.
AFC/M23 yaboneyeho gusaba ubutegetsi bwa Gitega guha inzira abaturage bifuza gusubira mu ngo zabo, hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga agenga impunzi ndetse n’indangagaciro zo guturana neza hagati y’ibihugu bituranyi.
Ku rundi ruhande, Leta y’u Burundi ivuga ko imirwano yabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu byumweru bitatu bishize yasize yakiriye impunzi z’Abanye-Congo zirenga 76,000, umubare ivuga ko uyiremereye cyane.
Ubutegetsi bwa Gitega bumaze igihe butabaza amahanga ngo ayifashe kubona ibyangombwa nkenerwa byo kwita kuri izi mpunzi, birimo ibiribwa, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa n’ibindi by’ibanze.
Leta y’u Burundi ivuga ko ikeneye byibura miliyoni 33 z’Amadolari ya Amerika kugira ngo ibashe kwita kuri izi mpunzi.
N’ubwo bimeze bityo, u Burundi buracyashinjwa gufata bugwate izi mpunzi, mu gihe amakuru atandukanye avuga ko hari izatangiye gupfa bitewe n’inzara n’indwara zikomoka ku isuku nke.