Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ntabasirikari b’ u Burundi bafatiwe ku rugambo boherejwe mu gihugu cyabo, ko ari ibuhuha; icyakora bemere ko babafite ariko ko igihe cyo kubarekura kitaragera kandi ko nikigera bizatangazwa nk’ uko n’ abandi bose barekuye byatangajwe.

 

 

Ibi ni ibyatangajwe n’ umuyobozi w’ igisirikari cya M23 Bartrand Bisiimwa mu kiganiro ihuriro AFC-M23 ryagiranye n’ itangazamakuru mu mujyi wa Goma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 07 Kanama 2025.

 

 

Ni nyuma y’ amakuru yavuzwe cyane mu mpera z’ ukwezi kwa 7, yavugaga ko ihuriro AFC-M23 ryarekuye abasirikare b’u Burundi ryari ryarafatiye mu mirwano yabereye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), bakaba ubu baragejejwe mu miryango yabo.

 

 

Byavuzwe ko aba basirikare b’u Burundi bafashwe na M23 barekuwe nyuma yo gutakambira imiryango mpuzamahanga kubafasha gutaha kuko Leta yabo yabihakanye ndetse ngo barekurwa ku neza, nk’igisubizo cy’ubusabe bwatanzwe n’inzego z’ubuhuza mu biganiro bigamije amahoro bataha banyuze ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera.

 

 

AFC-M23 yavuze ko ibyo ari ibihuha kuko ntabyabaye ho, ariko ko babafite igihe cyo kubarekura nikigera bazabatanga bagasubira iwabo nk’ uko byagenze no ku bandi bose barimo Abacanshuro, ingabo za SAMIDRC na FDLR zafashwe zikoherezwa mu Rwanda .

 

 

Umuvugizi wa M23 mubya Politiki Dr. Oscar BARINDA yagize ati:”Twebwe ntakibazo dufitanye n’ abanyamahanga, abo twafashe twarabarekuye mwarababonye, ari abacanshuro ba Romaniya, abasirikari ba SAMIDRC, n’ Umujenerari wo muri FDLR, abo bose basubiye iwabo, abarundi nabo hari abo dufite mwarababonye, umunsi wo kubatanga nugera muzabimenyeshwa”

 

 

Ni abasirikare bafatiwe mu mirwano ikomeye yabereye mu bice bya Sake na Mushaki, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Bukavu muri Kivu y’ Epfo, aho ingabo za AFC/M23 zari ziri kurwana n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifashijwe n’izi ngabo z’u Burundi.

 

 

Gusubiza abasirikari bafatiwe ku rugamba ndetse n’ abitwa ibyitso bikaba biri mu mubikubiye mu masezerano uyu mutwe uherutse kugirana na Kinshasa i Doha muri Qatar, ariko leta ya Kinshasa ikaba ntabushake ifite bwo kubarekura nkuko Minisitiri w’ ubutegetsi Jacquemain Shabani wa DRC aherutse kubitangariza Radio RFI

 

 

Ibi bigashimangirwa n’ uko bagikomeje no gufata abandi bantu babashinja kuba ibyitso, no gukorana na AFC-M23, harimo n’ uwitwa Ruboneka Laurent uherutse gufatirwa mu Burundi agahita yoherezwa Kinshasa ashinjwa gukorana na M23.

 

 

Iri huriro rikavuga ko hakiri inzira ndende ku ruhande rwa leta ya Congo kuri iyi ngingo, kuko bigaragara ko ntabushake bafite bwo gutanga imfungwa mu gihe bacyakira izindi bashinja gukorana na AFC-M23, ndetse n’ urubanza rwa Kabila ushinjwa gukorana na AFC-M23 rukaba rugikomeje.

 

 

Kugeza ubu ihuriro AFC-M23 rifite abantu basaga 700 bafungiwe Kinshasa, bazira gukorana naryo batararekura, mu gihe AFC-M23 yo imaze kurekura abasirikari 3,000 by’ abacanshuro b’Abanyaromaniya, 8,000 by’abasirikari ba SAMDRC ndetse n’ 1,400 by’ abasirikari ba Congo FARDC bakaba baramaze kugera iwabo ndetse na FDLR zoherejwe mu Rwanda.