M23 yarashe Ingabo za FARDC na SADC zita imodoka y’intambara zikizwa n’amaguru

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024, Ingabo za Congo (FARDC) n’abambari bazo barimo SADC, bafashe icyemezo mu ibanga rikomeye bavuga ko bagiye gutera M23 mu misozi ya Sake, icyakora nga baguwe gitumo n’izi nyeshyamba birangira bakijijwe n’amaguru bata imodoka barimo.

Ikinyamakuru Actualité.cd cyo muri RDC cyatangaje ko FARDC yiyunze na FDLR na SADC bashaka gutera batunguye umutwe wa M23, batungurwa n’uko basanze izi nyeshyamba zabiteguye ngo bakizwa n’amaguru. Ariko ngo FARDC yabanje kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na M23 bikikije imisozi ya Sake, byaturutse mu gace ka Mugunga gaherereye mu mujyi wa Goma.

Iyi mirwano ngo yatangiye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kane, ikaba yarabereye ku misozi iteganye n’umujyi wa Sake, aho ngo izi ngabo za FARDC zakoreshejwe imbunda ziremereye, zirasa mu ntera ndende. Amakuru avuga ko hari abasirikare benshi barashwe, abandi bafatwa mpiri.

Inkuru Wasoma:  Ingabo za SADC zatangiye kwicwa naM23

Umwe mu baturage b’i Sake yagize ati “Guhera saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, FARDC ziri i Mugunga zatangiye kurasa kuri Antene eshatu za Kiluli hafi y’umujyi wa Sake. Kugeza ubu, ibisasu by’inyeshyamba byaturutse muri Maleje biri kugwa i Sake. Byari ibisasu bine byaguye muri uyu Mujyi. Imwe mu mitungo y’abaturage yangiritse. Ibintu biragoye muri Sake no mu nkengero.”

FARDC n’abambari bayo bateye ahagana saa kumi z’igitondo aho babanje kurasa mu birindiro bya M23 biri ahitwa Madimba na Ngumba biza kurangira babahindukiranye bageze aho bita ku Rupangu na Kimoka. Inyeshyamba za M23 ngo zarashe ibifaru 5 by’ Ingabo za SADC, ikindi gifaru gifatwa matekwa,hafatwa kandi n’imodoka yo mu bwoko bwa kamyo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved