M23 yaraye irasana na FARDC i Goma

Amakuru aturuka mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aravuga ko mu ijoro ryacyeye habayeho kurasana hagati y’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Mu ma saa tanu z’ijoro ni bwo imirwano y’impande zombi yatangiye.

Ni imirwano yatangiriye mu gace ka Ndosho, mbere yo gukwira mu bindi bice by’uriya mujyi nk’uko amakuru abivuga.

Mu ijoro ryacyeye urusaku rw’imbunda nini n’into ndetse n’iturika ry’ibisasu byumvikanye mu duce twa Ndosho, Mugunga ndetse no mu bice bya Teritwari ya Nyiragongo.

 

Amakuru yemezwa na M23 avuga ko iriya mirwano yadutse nyuma y’uko Ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bageragezaga kwisubiza umujyi wa Goma umaze hafi amezi atatu ugenzurwa na M23.

 

Ubwo imirwano yamaze amasaha menshi yari irimbanyije, ihuriro rya AFC/M23 biciye muri Bahati Musanga Erasto uyobora intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ryatangaje ko ingabo zaryo zarimo zijya kuburizamo ibitero, risaba abaturage gutuza.

Inkuru Wasoma:  Abashinwa bari kurwana intambara y’u Burusiya na Ukraine: Zelensky

 

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ntiharamenyekana niba hari ababa baguye muri iriya mirwano.

Icyakora Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Lt Col Willy Ngoma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yanditse ku rubuga rwe rwa X ko yavuze ko M23 yamaze kugarura ituze.

 

Ati: “Nyuma y’ubushotoranyi bugira kenshi bw’ihuriro ry’abagizi ba nabi (FARDC, FDLR, WAZALENDO…) mu bice bitandukanye bya Goma no mu nkengero zayo, ibintu byasubiye mu buryo ndetse ituze riraganje.”

 

Willy Ngoma yashimangiye ko ingabo za M23 zihora ziri maso, ndetse ko kurinda abaturage ari byo uriya mutwe wahamagariwe.

I Goma haraye habereye imirwano, mu gihe mu majyaruguru y’uyu mujyi by’umwihariko muri Parike ya Virunga na ho hamaze iminsi habera imirwano ikomeye.

 

Ni imirwano iri gusakiranya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta rigizwe na FARDC, FDLR n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka